U Rwanda na Mozambique bavuguruye amasezerano yo kurwanya iterabwoba

Perezida Paul Kagame yavuze ko uretse kuba u Rwanda na Mozambique ari ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ukomeye ikiruta byose ari n’ibihugu by’inshuti kandi nziza.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 27 Kanama 2025 ari kumwe na mugenzi we wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda ubwo bahagarariraga umuhango w’isinywa ry’ivugururwa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Abakuru b’ibihugu byombi babanje kugirana ibiganiro byabereye mu muhezo muri Village Urugwiro, byerekeye ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na Mozambique mu nzego z’ingenzi.

Perezida Kagame yashimye mugenzi we wa Mozambique, ku ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yatangiye mu Rwanda, avuga ko ari iby’agaciro kuba azasura zimwe mu nganda z’ingenzi akanahura n’abikorera.

Perezida Kagame yakomeje agira ati: "Ni umwanya mwiza wo gushimangira imiyoboro yacu mu bucuruzi, ku bw’inyungu z’ibihugu byacu byombi. Nizeye ko turi mu nzira nziza yo guteza imbere ubufatanye buhambaye dufitanye, kandi niteguye gukomeza gukorana namwe.”

U Rwanda na Mozambique bisanzwe bifitanye umubano mu nzego zitandukanye ndetse byiyemeje kuvugurura amwe amasezerano y’ubufatanye arimo ishoramari no kurwanya iterabwoba.

Amasezerano yo kuvugurura ubufatanye mu ishoramari yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, na Ambasaderi wa Mozambique mu Rwanda, Amade Miquidade, wari uhagarariye urwego rwa Mozambique rushinzwe guteza imbere ishoramari n’ibyoherezwa mu mahanga.

Amasezerano mu kurwanya iterabwoba yo yasinywe na ba Minisitiri b’ingabo b’ibihugu byombi, Juvenal Marizamunda ndetse na mugenzi we wa Mozambique, Cristóvão Artur Chume.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka