Abagore baterwa inkunga n’umuryango Women for Women, baravuga ko ubumenyi bwo gucunga amatsinda bahabwa, bubaha icyizere cy’iterambere kabone nubwo inkunga bahabwa n’uyu muryango yahagarara.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana yasabye abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali kwicungira umutekano, bubahiriza amategeko y’umuhanda kandi bagatangira amakuru ku gihe.
Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Nyaruguru, ryavuze ko ryiyemeje gukumira umufatanyabikorwa wategura imishinga itazagerwaho bita “baringa”.
Umuryango w’Abibumbye wambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda 448 bari mu butumwa bwawo (MINUSCA) bwo kugarura no kubungabunga amahoro mu gihugu cya Santarafurika (Centrafrique).
Abavandimwe babiri bo mu Kagari ka Gasharu, Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi barashinjwa kwica uwo bava inda imwe bafatanyije n’umututuranyi.
Guhererwa serivise ahantu hashaje byatumye abatuye Akagari ka Munazi, mu Murenge wa Save muri Gisagara biyubakiye ibiro by’akagari bifite agaciro ka miliyoni 19.
Mu mushinga w’imyaka itatu wo gukangurira abana b’abakobwa gukunda umupira w’amaguru, u Rwanda rurizera ko uzarangira rufite amakipe atatu mu byiciro by’imyaka bitandukanye
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yasobanuriye abatuye Akarere ka Bugesera aho igeze isaba ko urwibutso rwa Nyamata rushyirwa mu bimenyetso ndangamurage by’isi.
Umukinnyi wa Filime, Dwayne Johnson, aza ku isonga mu bakinnyi bose ba Filime binjije amafaranga menshi mu mwaka wa 2015-2016.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yikomye ababyeyi b’abana 870 barangije amasomo y’imyuga no kugororerwa ku Iwawa mu Karere ka Rutsiro.
Bugingo Jonas watomboye moto nshya muri Airtel avuga ko izamwinjiriza amafaranga akabona ibyo akenera ku ishururi ku buryo azarangiza adatezwe.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo Muhanda (Traffic Police) riratangaza ko ryatangiye kwifashisha imodoka zidafite ibirango bya Polisi mu gucunga umutekano wo mu muhanda.
Umuhanzi w’Umunyanijeriya Wizkid yaguze ibihangano bibiri bifite agaciro ka mliyoni 1,6Frw, mu gikorwa cyo gukusanya amafaranga yo kwita ku Ngagi.
Perezida Paul Kagame yageze i Nairobi muri Kenya aho yitabiriye inama mpuzamahanga ku iterambere rya Afurika, ihuje ibihugu by’uyu mugabane n’u Buyapani.
Ubushakashatsi ku ruhare rw’abaturage mu miyoborere bwakozwe n’ikigo Never Again Rwanda, bugaragaza ko abaturage benshi baheruka abajyanama babahagarariye mu gihe cy’amatora.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF, isanga abagore ari bo bafite urufunguzo rwo kurwanya ubuharike kuko ari bo pfundo ryabwo.
Nyuma y’imyaka hafi ibiri Club Ibisumizi igaragarije Abanyehuye ko gusura kwa Nyagakecuru mu Bisi bya Huye bishoboka, ba mukerarugendo bakunda kurira imisozi batangiye kuhasura.
Abaturage bagera ku 150 barashinja Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, kubambura amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni eshatu bakoreye mu guharura imihanda.
Abatwara amagare mu Mujyi wa Musanze barasabwa kurwanya ibikorwa byose biganisha ku iterabwoba, by’umwihariko ibisa n’ibimaze iminsi bigaragara bivugwa ko bishamikiye kuri Islam.
Bamwe mu banyamuryango ba Koperative COCOMANYA yahoze icururiza mu Isoko rya Nyabugogo barasaba gusubizwa amafaranga batanze yo kuryubaka.
Abanyamuryango ba Koperative COTRAVERWA y’abatwara abagenzi ku magare mu Karere ka Rwamagana baravuga ko umuyobozi wabo ntacyo abamariye bakamusaba kwegura.
Gukoresha urumuri ruturuka ku mirasire y’izuba bizafasha abaturage mu kubungabunga ibidukikije n’ubuzima kuko ibindi bicanwa bihumanya kandi bikaba byakwangiza ikirere.
Akarere ka Rutsiro kasabye abacuruzi bo mu isantere ya Gakeri mu Murenge wa Ruhango kugira ubwiherero bitarenze iminsi 15.
Leta ifite icyizere ko umwaka utaha wa 2017 uzarangira umuhinzi umwe muri bane yifashisha ikoranabuhanga mu buhinzi bwe.
Kuri uyu wa 25 Kanama 2016, Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwemeje ko umunyemari Mugambira Aphrodice wari wajuririye igufungo cy’iminsi 30 y’agateganyo akomeza gufungwa.
Bamwe mu baturage b’Akarere ka Nyamasheke bafashe icyemezo cyo gushinga ihuriro rigamije kuzamura imikino n’imyidagaduro muri ako karere.
Abakozi bane mu Karere ka Ngororero batawe muri yombi n’inzego za Polisi bakurikiranyweho gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abaturage bo mu Murenge wa Kintobo muri Nyabihu barasaba ko umuhanda Rwankeri-Nyakiriba wakorwa vuba kugira ngo babashe kugeza umusaruro wabo ku masoko.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Mukeshimana Geraldine avuga ko Abanyarwnda bakwiye kumenyera kunywa amata, cyane cyane ku bakiri bato kubera kamaro afitiye umubiri.
Sosiyete “AB Minerals Corporation” itunganya ikanavangura amabuye y’agaciro ya Coltan, igiye gushinga uruganda rwa mbere muri Afurika mu Rwanda bitarenze mu 2017.
Umwarimu ku ishuri ryo mu Murenge wa Rubengera muri Karongi, yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu, nyuma yo gufatanwa kanyanga n’urumogi.
Jennifer Lopez, umuririmbyi n’umukinnyi wa filime wo muri Amerika yatandukanye n’umukunzi we, Casper Smart, bari bamaranye imyaka itanu.
Bateri ya telefoni yateje inkongi y’umuriro muri butike yo mu Karere ka Ruhango, ikongokeramo ibicuruzwa bibarirwa mu bihumbi 600Frw.
Tegejo Silas wari umwaze umwaka ategereje umukuru w’Akarere ka Kamonyi ngo amugezeho akarengane yagize, yashumbushijwe indi nyuma yo kugaragaza ibyamubayeho.
Abatwara abagenzi ku magare mu Mujyi wa Musanze, barasabwa kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge batungira agatoki poliisi ku babitunda n’ababicuruza.
Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku byiciro by’ubudehe, kuko mu gihe cyo kubashyiramo hadakurikizwa amabwirizwa ajyanye n’ubushobozi bafite.
Itsinda ry’u Rwanda ry’abakinnyi bafite ubumuga bazerekeza i Rio muri Brazil mu mikino Paralempike, baratangaza ko bafite icyizere cyo kuzamura ibendera ry’u Rwanda
Bamwe mu bari abanyamurango ba koperative yo kubitsa no kugurizanya, Coopec-Dukire, yo mu Murenge wa Mushonyi muri Rutsiro bahangayikishijwe n’amafaranga bari barabikijemo kuko iyi koperative yahombye.
Abamotari bo muri Burera barasaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi bagahabwa ibyangombwa bibemerera gutwara abagenzi (Authorisation) kuko babyishyuye ntibabihabwe, bakaba bakora bihishahisha.
Abari abanyamuryango ba Koperative Zigama Bigufashe (KOZIBI) barizezwa ko ubuyobozi bugiye gukurikirana amafaranga yabo yanyerejwe.
Ikipe y’igihugu yakoze imyitozo ya mbere yo kwitegura Ghana, maze Mashami Vincent yongera kugaragara nk’umutoza uzafatanya na Jimmy Mulisa
Amakoperative y’abahinzi b’imboga n’inyanya mu gishanga cya Cyohoha ya ruguru mu Karere ka Bugesera, baravuga ko gukoresha imashini zuhira byatumye umusaruro wabo wiyongera.
Nteziryayo Anastase wo mu Murenge wa Save muri Gisagara, nyuma y’iminsi ibiri bamubuze, umuryango we wamubonye kuri uyu wa 23 Kanama yapfuye.
Bamwe mu baturage bavuga ko hari abayobozi barutisha gahunda zabo iz’abaturage bikababangamira kuko bituma batagera ku byo biyemeje.
Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania batujwe mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko bategereje amasambu bemerewe n’akarere bagaheba.
Mu rugo rwa Bazimaziki Jean Paul na Bayavuge Marthe b’i Nyamasheke havumbuwe udupfunyika 21 tw’urumogi bacuruzaga, umugore atabwa muri yombi umugabo arabura.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, bavuga ko batangiye kwitegura amatora ya Perezida ateganyijwe umwaka utaha.