Abanyeshuri 14 bo mu ishuri rya gisirikare rya Kenya (NDC) bari mu ruzinduko rugamije kwiga uko ingabo z’u Rwanda zicunga umutekano.
Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe (AUC) irasaba ibihugu byigize umugabane w’Afurika gufatira urugero ku Rwanda mu gushyira abagore muri politiki.
Twibanire Joyeuse umugore w’imyaka 21 wo mu Mudugudu wa Nyakatsi, Akagari Gahama, mu Murenge wa Kirehe yashatse gukiza umwana agogwa n’imodoka ahasiga ubuzima.
Ikipe y’inteko ishinga amategeko yatsinze EALA yerekeza ku mukino wa nyuma mu mikino ihuza inteko zishinga amategeko muri Afrika y’ibirasirazuba
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nemba muri Gakenke bahangayikishijwe no kutagira ibyangombwa by’ubutaka bwitwa ko ari ubwabo.
Ubwo bizihizaga umunsi w’abafite ubumuga tariki 3/12/2015, abafite ubumuga bo mu Karere ka Huye bamurikiwe kandi bishimira igikombe cyegukanywe n’ikipe y’abatabona.
Mukantaganda Bujeniya wo mu Karere ka Ngororero avuga ko imiyoborere idaheza yatumye ashyira ahagaragara umwana we ufite ubumuga.
Igihugu cya Arabiya Sawudite gifite gahunda ko umwaka wa 2020 uzasanga bafite inzu (tower) ifite ubuhagarike bwa kilometero.
Epiphanie Mukamwezi wo mu Murenge wa Kibirizi muri Gisagara, ufite ubumuga bwo kutabona, afite kantine yikoreramo akanakira abakiriya bamugana.
Komite y’abafite ubumuga mu Karere ka Ruhango, iravuga ko kuba baritaweho n’ababyeyi na Leta, bituma babayeho neza.
Intara y’Uburasirazuba yatangije ukwezi k’ubukangurambaga mu kurwanya imirire mibi ubu iri ku kigero cya 34%, nk’uko byagaragaje n’ubushakashatsi butandukanye bwakozwe.
Abagize Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kenya baravuga ko gusura Urwibutso rwa Jenoside mu Rwanda, bigiye kubafasha guhozaho mu kuyikumira.
Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi wa FPR Inkotanyi yatangaje ko ibizava muri Kamarampaka (Referendum) ari cyo gisubizo cy’abashaka ko akomeza kuyobora.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yazamuye abapolisi barenga 550 mu ntera harimo 21 bari ku ipeti rya Chief Superintendent bashyizwe ku rya Assistant Commissioner of Police (ACP).
Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’ingabo w’ikirenga, Paul Kagame, yazamuye mu ntera abasirikare 5726 mu byiciro bitandukanye barimo n’Abajenerali 10.
Umuryango AVEGA, w’Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, watangije gahunda ya “AVEGA wWeek” igamije kurushaho kwegera abanyamuryango ngo bahabwe ubufasha bakeneye mu miryango.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi basabwe gukora badasobanya, bagaharanira ishema n’agaciro by’Abanyarwanda bihutisha iterambere ritagira uwo risiga inyuma.
Mu nteko rusange y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Gicumbi bishimiye ibyo bagezeho mu mwaka wa 2014-2015 biyemeza no kubisigasira.
Uwizeye Jean Claude ukinira Les Amis Sportigs y’i Rwamagana niwe wegukanye isiganwa ryavaga Kigali ryerekeza i Nyanza kuri uyu wa gatandatu
Nyirantereye Gaudance w’imyaka 85 wari utuye mu Kagari ka Shyembe mu Murenge wa Gihango muri Rutsiro yasanzwe mu gikoni yitabye Imana bakeka ko yiyahuye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwahuje abikorera baturutse hirya no hino ku isi bubahishurira amahirwe ahaboneka bashoramo imari.
Igitaramo cyiswe “ I Nyanza Twataramye” cyakesheje ijoro mu Karere ka Nyanza cyagaragaje ko i Nyanza ari ku gicumbi cy’umuco Nyarwanda.
Dr Ngamije Patient wari Umuyobozi w’Ibitaro bya Ngarama yimuriwe mu Bitaro bya Kirehe naho Dr Uwiringiyemungu Jean Nepomuscène wayoboraga Ibitaro bya Kirehe yimurirwa mu bitaro bya Ngarama i Gatsibo.
Komite nshya y’Ihuriro ry’Abana mu Karere ka Ngoma yiyemeje guhangana n’akato gakorerwa abana bafite ubumuga.
Bizimana Claude, Umukozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Gicumbi, yarahiriye kuba umuryango wa FPR Inkotanyi ngo abitewe no gusobanukirwa ibyiza byayo.
Abana batorewe guhagararira Ihuriro ry’Abana ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi, biyemeje gukora ubuvugizi ku bibazo bibangamira iterambere ry’abana.
Ishami rishinwe Iperereza rya Polisi y’u Rwanda (CID) ryahase Boniface Twagiramana wo muri FDU Inkingi ibibazo ku byaha kugeza ubu bitarashyirwa ahagaragara.
Amavubi yongeye gutsindirwa na Uganda Cranes ku mukino wa nyuma w’igikombe cya CECAFA iyitsinze igitego kimwe cyatsinzwe Ceasar Okhuti
Kiliziya Gatolika igiye gutangira gahunda y’imyaka itatu, irimo gutanga imbabazi no kuzisaba ku ruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero baranenga abayobozi bakererwa mu bikorwa babatumiramo kandi bo baba bubahirije amasaha.
Abafashamyumvire bo mu Karere ka Gicumbi babinyujije mu ishuri ryo mu murima, bafashije abahinzi b’icyayi kongera umusaruro bibafasha kwiteza imbere.
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Rwamagana baravuga ko bagiye kunoza amarondo y’umwuga hagamijwe kurushaho gucunga umutekano.
Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Itorero Rucagu Boniface, yemeza ko ubwitange ari bwo bwaremye u Rwanda, burarubohora, burarwubaka buruhesha n’agaciro.
Umuhanzi Alpha Rwirangira, yasoje amasomo y’icyikiro cya kabiri cya kaminuza mu bucuruzi ariko yiyemeza ko atazigera areka umuziki.
Abahesha b’inkiko 100 batari ab’umwuga barahiriye kuzuza inshingano zabo, basabwe kudasiganira kurangiza imanza kuko biri mu bizitinza.
Impuguke ziteraniye mu rwanda ziga ku kibazo cy’ubucye bw’urubyiruko muri politiki, ziratangaza ko zizafata imyanzuro ijyanye n’uburyo umubare warwo wazamuka.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyahuguye amakoperative akorera mu karere ka Rubavu kuwa 04 Ukuboza 2015.
Minisitiri ushinzwe gucunga Ibiza no gucyura Impunzi, Seraphine Mukantabana, yashyikirije amazu 5 Abanyarwanda bahungutse bavuye muri Kongo.
Kuva tariki 03 Ukuboza 2015 u Rwanda ni umunyamuryango wa 12 w’ikigo cya Africa cy’ishoramari, AFC nk’uko icyo kigo cyabitangaje.
Binyuze mu matsinda y’ibimina, imidugudu n’ibigo nderabuzima byabaye indashyikirwa mu gutanga mituweri byashimiwe mu nkera y’imihigo n’ubuyobozi bw’akarere ku bufatanye na Partners in Health.
Mu Munsi Mpuzamahanga w’Abafite Ubumuga mu Karere ka Musanze, havuzwe ko umushinga wo kubafasha kwiga wamaze kwemezwa hashingiwe ku buremere bw’ubumuga bafite.
Abafite ubumuga batangaza ko bafite ubumenyi mu myuga itandukanye, ariko bamwe muri bo babura ubushobozi bwo kubushyira mu bikorwa.
Abafite ubumuga bo mu Murenge wa Huye bibumbiye muri koperative ihinga ikawa bahize kuzaba bafite uruganda rutunganya kawa muri 2018.
Kagande Sirivani na Mukasikubwabo Immaculée bo mu Murenge wa Mpanga barashima byimazeyo abagiraneza babafashije nyuma y’imyaka 14 barwaje umwana.
Umuhanzi Ndayisenga Flavien, uzwi ku izina rya The Pax Masunzu, avuga ko byamusabye guhimba ibinyoma ngo abashe gutereka umusatsi binatuma atega amasunzu.
Ibikorwa byasizwe byubatswe na Padiri Sylvain Bourguet birimo ikiraro gihuza Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyakabanda n’imiyoboro y’amazi birimo kwangirika kubera kutitabwaho.
Abakunzi b’isambaza zo mu kiyaga cya Kivu ntibishimira igiciro cyazamutse kikagera ku 2000Frw ku kilo, bavuga ko kitorohera buri wese.
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Rusizi barasaba bagenzi babo bagisabiriza kubireka bakihesha agaciro, bihangira imirimo ibasha kubatunga.