Kuri Stade Umuganda iherereye i Rubavu,ikipe ya Zambia izwi ku izina rya Chipolopolo,yatsinze ikipe y’igihugu ya ZImbabwe basanzwe bahangana dore ko ari n’ibihugu by’abaturanyi,

Ikipe ya Zambia niyo yatangiye isatira ikipe ya Zimbabwe,gusa Zimbabwe nayo ikomeza kugerageza gutsinda igitego,ariko amakipe yombi ntiyabasha kurangiza igice cya mbere abonye igitego.

Ku munota wa 56 w’umukino ubwo igice cya kabiri cyari kimaze akanya gato gitangiye,Isaac Chansa yaje gutsinda igitego cyiza,gusa umutoza aza guhita amusimbuza.





Zambia yari iyobowe na Christopher Katongo mu kibuga yakomeje gushakisha igitego cya kabiri,ariko ntibyaza kuyikundira,ndetse na Zimbabwe yifuzaga byibura kwishyura ntibyaje kuyikundira,maze umukino urangira ari igitego 1 cya Zambia ku busa bwa bwa Zimbabwe.
Nyuma y’uyu mukino umutoza wa Zimbabwe wari umaze gutakaza uyu mukino yavuze ko ahanini babuze amahirwe kandi abasore be ishyaka bari bafite bagomba kurigumana no ku mukino utaha.
Umutoza wa Zambia we yatangaje ko ashimishijwe no kuba batsinze uyu mukino ndetse kandi bigomba kubafasha no gutsinda indi mkino ikurikira,anavuga kandi ko byose babikesha kuba abakinnyi bamaze kumenyerana .
Andi mafoto






National Football League
Ohereza igitekerezo
|