Kirehe: Agakiriro kafunguwe hakiri imyenda igifitiwe abaturage
Mu gihe agakiriro ka Kirehe kafunguriwe abubatsi,ababaji n’abandi banyabukorikori kuwa 18/01/ 2016 bamwe mu bahakoze barataka inzara bitewe n’ubwambuzi bakorewe.
Murekatete Jacqueline Visi Meya ushinzwe imibereho y’abaturage afungura by’agateganyo ako gakiriro yasabye abagiye gukoreramo kurangwa n’ibikorwa binoze no kugira isuku kugira ngo abakiriya baze bityo umwuga wabo uhabwe agaciro.

Bamwe mu bahakoze binubiye uburyo bambuwe bakaba babayeho m’ubuzima bubi.
Nyirakamana Béatrice ufitiwe ibihumbi 25 avuga ko gukora atishyurwa byamugizeho ingaruka ku mibereho ye n’abana be.
Ati“Nakoreraga hano ngo mbone icyo kugaburira abana,barava ku ishuri ntibarye nta sabune umwanda urabishe,inzara n’umudari birabishe muturwaneho mutubarize turashize n’ukuri, rwiyemezamirimo iyo aje ntiyifuza kuganira natwe ngo yumve ikibazo dufite”.
Ntirivamunda Juvenal w’umufundi ababazwa n’ihene ye amaze kugurisha yirinda ko abana bicwa n’inzara.

Ati “Turi abafundi ariko nta gaciro baduha ihene yanjye yaragiye ngura ibishyimbi ngo ndebe ko abana baramuka,hari abagore b’abayede batandukanye n’abagabo babo kubera kwamburwa na n’ubu amezi ane arihiritse”.
Bizimana Anatole,rwiyemezamirimo w’ubatse agakiriro ka Kirehe utagaragaye mu muhango wo kugafungura yatangarije Kigalitoday ko ari ubwa mbere yumvise ko hari abo yakoresheje bambuwe avuga ko byaba byaraturutse ku bakozi bari bashinzwe kwishyura bashobora kuba baribeshye.
Agira ati“Buri kwezi abakozi babishinzwe mbaha amafaranga bakaza kwishyura,bishoboke ko hari abasibaga kuza guhembwa cyangwa umukozi wanjye akaba yaribeshye mu mibare, ndabikurikirana abafitiwe imyenda mbahembe amafaranga yabo.
Akomeza avuga ko amakosa nkayo adakwiye kwitirirwa kampani kuko atari ikibazo cyo kubura amafaranga ahubwo ari ikibazo gishobora guterwa no kwibesha,avuga ko akarere kamwishyuye neza ko nta kibazo afitanye nako.

N’ubwo umubare w’amafaranga abaturage bishyuza utaramenyekana hari abafitiwe agera mu bihumbi 120umwe umwe abandi munsi yayo.
Visi Meya Murekatete avuga ko icyo kibazo akigeza ku babishinzwe bakagikurikirana abambuwe bakishyurwa.
Agakiriro ka Kirehe kashyizwe mu maboko ya STECOMA (urugaga rw’abakora umwuga w’ubwubatsi,ububaji n’ubundi bukorikori,Phase ya mbere itwaye akabakaba miliyoni 450 z’u Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|
natwe dufite ikibazo i kirehe twambuwe numushinga wa kwamp hashize amezi ane dutegereje .mutubarize kandi turabakurikira murakoze.