Undi musirikare wa Congo wafatiwe mu Rwanda yashyikirijwe EJVM

Kasongo Mbuyi Clement, umusirikare wa RD Congo, wafatiwe mu Rwanda ku wa 7 Mutarama 2016, yashyikirije itsinda rya EJVM kugira ngo asubizwe iwabo.

Lt Colonel James Cassius, kuri uyu wa 18 Mutarama 2016, ni we washyikirije Kasongo Mbuyi Clement Itsinda ry’abasirikare ba ICGLR rishinzwe gukemura amakimbirane ashingiye ku mipaka hagati RDC n’ibihugu bihana imbibe na yo, EJVM.

Abasirikare bagize itsinda rya EJVM bari mu gikorwa cyo kwakira umusirikare wa RD Congo.
Abasirikare bagize itsinda rya EJVM bari mu gikorwa cyo kwakira umusirikare wa RD Congo.

Kasongo Mbuyi imbere y’itsinda rya EJVM yagaragaje ko atamenye ko yageze mu Rwanda ahubwo yibonye yageze mu basirikare b’u Rwanda bapima Ebola ku mupaka.

Ati “Bwari ubwa mbere nari ngeze ku mupaka muto, nahageze nitemberera nisanga nageze ku basirikare basuzuma Ebola bambwira ko nageze mu Rwanda.”

Cyakora, avuga ko yafashwe neza mu gihe yari mu Rwanda, naho ubuyobozi bw’ingabo za EJVM zishinzwe kugenzura no gukemura amakimbirane ku mipaka y’ibihugu bikikije Congo buvuga ko bagiye kuganira n’ingabo za Congo mu kumenya imbago z’igihugu cyabo.

Col Fulbert Okandza wari ukuriye itsinda mu gikorwa cyo guhererekanya Kasongo Mbuyi, avuga bagiye kugerageza kumenya ikibazo gituma ingabo za Congo zivogera umupaka w’u Rwanda zitwaje ko zitazi aho umupaka ugarukira.

Ashimira u Rwanda kuba rwihutira gukemura ibibazo by’umupaka biciye mu mahoro. Tariki ya 5 Mutarama 2016 na bwo iri tsinda ryari ryashyikirijwe abandi basirikare bato babiri na bo bafatiwe mu Rwanda bavuga ko bayobye.

Kasongo Mbuyi wafatiwe mu Rwanda avuga ko yarenze umupaka atabizi.
Kasongo Mbuyi wafatiwe mu Rwanda avuga ko yarenze umupaka atabizi.

Kuva 2012, abasirikare ba Congo 23 bamaze gufatirwa mu Rwanda bavuga ko barenze imbago z’igihugu cyabo batabizi. Abenshi bakavuga ko biterwa no kuba batavuka mu duce bakoreramo ahubwo bahazanwa batahazi.

Uku kutamenya imbago zihuza ibihugu byatumye hashyirwaho itsinda rishinzwe gushyiraho imbago, igikorwa cyarangiye muri 2015 hashyizweho imbago 22 hakazongerwamo izindi nto hamwe n’umuhanda uzatuma hatongera kubaho kuyoba no kwitiranya imipaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka