Nyanza: Abarimu 1039 bagiye guhabwa akazi binyuze mu ipiganwa
Abarimu bashya 1039 basabye akazi ko kwigisha mu karere ka Nyanza mu mwaka w’amashuri wa 2016 bagiye kugahabwa binyuze mu ipiganwa.
Ibi biri mu rwego rwo kuziba ibyuho bya ruswa yagaragaraga mu itangwa ry’akazi k’ubwarimu mu burezi.
Muri uyu mwaka wa 2016 iri shyirwa mu myanya ry’abarimu bashya mu kazi mu karere ka Nyanza rigiye gukorwa binyuze mu ipiganwa nk’uko bigaragara ku rutonde rw’abakandida 1039 rwamanitswe ku biro by’Akarere kuri uyu wa 20 Mutarama 2016 bamwe muri bo bemerewe kuzakora ibizamini.
Bamwe mu bavuganye na Kigali Today baje kwireba ku rutonde rw’abemerewe kuzakora ibizamini by’ipiganwa, bashimishwaga n’ubu buryo bushya bwo guha abarimu akazi binyuze mu ipiganwa kuko mu yindi myaka binjizwaga mu kazi nta bizamini bikozwe.
Umwe muri bo yagize ati “Hari bamwe mu barimu banyuraga iy’ubusamo bagahabwa akazi nta piganwa ribayeho ahubwo ari uko batanze ruswa”.
Undi mukandida wisanze ari ku rutonde yemerewe kuzakora ikizamini cy’akazi k’ubwarimu mu karere ka Nyanza, yakomeje avuga ko gukoresha uburyo bwari busanzweho bwo kwinjiza mu kazi umwarimu hashingiwe ku inota yasohokanye mu ishuri ntaho bihuriye n’ubushobozi bwo kwigisha.
Yagize ati “Iyo Minisiteri y’Uburezi itareba kure ngo habeho impinduka mu mitangire y’akazi k’abarimu, uburyo bwari busanzwe mu kugatanga bwari kuzasubiza inyuma ireme ry’uburezi ndetse bigahembera n’ingeso mbi yo gutanga no kwakira ruswa.”
Minisiteri y’Uburezi ubwayo ni yo yashyizeho amabwiriza avuga ko abarimu bazajya bahabwa akazi nyuma y’ipiganwa, bigatangira gushyirwa mu bikorwa hose mu gihugu kuva muri uyu mwaka wa 2016 nk’uko bigaragara mu itangazo riri ku rubuga rya Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda.
Henshi mu mirimo itandukanye mu Rwanda, mu burezi ni ho honyine hari hakiboneka akazi kenshi kandi abagahawe bakakabona bitanyuze mu ipiganwa mu gihe ahandi kabonekaga ari uko babanje kugahatanira binyuze mu bizamini byanditse ndetse n’ibyo kuvuga ( Interview).
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Kureba ahonzakorera egizami
Nisawa kabisa
YEWE IBYO SIBYO
AHO INYANZA byo bimaze iki kwitwako wakoze ikizamini ntuhamagarwe ngo ntamyanya ihari kdi wabaye uwa 1 muri domain yawe.
aho iNZANYA gukora ikizamini muri domain yawe ukaba uwa 1 bikarangira bataguhamagaye ngo ntamwanya uhari byo bimaze iki?
ok.nibyiza ikibazo cya intervew nacyo kizigweho dore kohali utsindwa mu kizami cyanditse,kuburyo buteye isoni,muli intervew bamubaza ibidafitanye isano nibyo yakagombye kumenya akabakuramo da! ntimurabukwe .
Iyi titre mwahaye inkuru yanyu ntijyanye ninkuru uyisomye wahita wumva ko abazahabwa akazi ari 1039. Mujye mugerageza guha umutwe inkuru ujyanye n’ukuri kuyirimo.
ni byiza cyane rwose duhashye ruswa mu burezi bwacu !!! kandi mu manama mukora mujye munibutsa bagenzi banyu b’i Gatsibo ko nabo gutanga akazi kumarangamutima byavuyeho mu Rwanda