Ubujura bw’ibikoresho by’amashanyarazi bubangamiye abaturage

Abaturage bo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Rulindo, barinubira ubujura bukabije bw’insinga z’amashanyarazi bubibasiye.

Ubujura buherutse ni ubw’insiga z’umuriro mu murenge wa Murambi zivana umuriro ku mapoto ziwujyana mu ngo zifite uburebure bwa metero 400.

Insinga zibasiwe cyane ni iz'ikurura umuriro w'amashanyarazi.
Insinga zibasiwe cyane ni iz’ikurura umuriro w’amashanyarazi.

Abaturage batuye muri uyu murenge bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubu bujura ku bikorwaremezo baba bashoyemo amafaranga yabo kugira ngo bibafashe kwiteza imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Birimabagabo Edouard, yavuze ko aba bajura bagaragaye cyane mu minsi mikuru bakitwikira ijoro, ariko hakaba harafashwe ingamba zo gukaza amarondo.

Agira ati “Abajura bamaze gufatwa ni babiri, batubwiye ko izo nsinga bazigurishije ntazo bagifite; ubu bakaba bari mu maboko ya Polisi iperereza rikaba rigikomeje kugirango hamenyekane n’abandi.”

Yakomeje avuga ko bagiye kongera imbaraga mu gukora amarondo, akaba yanashishikarije abatuye uwo Murenge kwicungira umutekano ubwabo, guhanahana amakuru ku buryo bwihuse, kugira ngo bakumire ubwo bujura n’ikindi cyose cyahungabanya umutekano.

Umukozi ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’umuriro w’ amashanyarazi n’amazi mu Karere ka Rulindo Eng Manzi Migeri Joseph ati “Si ubwa mbere hibwa insinga z’amashanyarazi, ubujura bw’insinga z’amashanyarazi bwabaye icyorezo burakorwa hiryo no hino muri aka Karere ndetse no mu tundi turere muri rusange.”

Yavuze ko usibye uyu Murenge wa Murambi, mu minsi ishize hagaragaye ikibazo cy’ubujura nk’iki mu Murenge wa Shyorongi n’uwa Rusiga yo muri aka Karere.

Uretse ubwo bujura bw’intsinga z’amashanyarazi, imvura nyinshi idasanzwe yaguye mu Karere ka Rulindo ku itariki 17 Mutarama 2016 yagushije amapoto atanu yo kumuyoboro w’amashanyarazi Kinihira-Buyoga –Muyanza na Cyinzuzi, ariko amwe akaba amaze gusubizwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka