Gicumbi: Impanuka y’imodoka yahitanye babiri, 10 barakomereka

Ahitwa Rwafandi mu Karere ka Gicumbi habereye impanuka y’imodoka ya coaster yagonganye na Dayihatsu abantu 2 bahita bapfa 10 barakomereka.

Ni impanuka yabareye mu Murenge wa Mutete ahitwa Rwafandi mu Karere ka Gicumbi ahagana mu ma saa mbili z’ijoro ryo kuri uyu wa 18 Mutarama 2016.

Yari impanuka ikomeye cyane.
Yari impanuka ikomeye cyane.

Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa coaster ya agence ya Stella ifite puraki RAB635K yagonganye na Dayihatsu ifite puraki 871T.

Umwe mu bagenzi bari muri iyo modoka ya Stella witwa Habumugisha Isdore yahise apfa impanuka ikimara kuba naho Uwitwa Kayitesi Betty apfira mu nzira bamujyana ku Bitaro Bikuru bya Byumba.

Muri iyo mpanuka kandi hakomerekeyemo bikabije abantu bagera ku 10 kuri ubu bose barimo kwitabwaho n’Ibitaro Bikuru bya Byumba.

IP Gasasira Innocent, uhagarariye Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yadutangarije ko iyo mpanuka yaturutse ku muvuduko munini w’umushoferi wari utwaye coaster.

IP Gasasira yongeye kwiyama abatwara ibinyabiziga, abasaba kwitwararika umuvuduko ntarengwa kandi bakirinda ibisindisha igihe bazi ko bari butware ibinyabiziga.

Yakomej yihanganisha imiryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka n’abayikomerekeyemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

bihangane cyanepe tubafashe mumugongo imana ibakire

nshimiye yanditse ku itariki ya: 19-05-2016  →  Musubize

Sister igendere!ugiye umuryango ukigukeneye ariko nta kundi Imana niyo minsi yari yarakugeneye kandi yo yari ibizi ko bizagenda gutya!so n’umuryango assize twihangane cyane kandi tuzamenye umwana assize!Tuzahora tukwibuka!

KAYITESI yanditse ku itariki ya: 19-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka