Miss Balbine asanga iri rushanwa ritera imbere kurushaho

Nyampinga Balbine Mutoni wongeye kwiyamamariza kuba Nyampinga muri uyu mwaka ashimangira ko iri rushanwa rigenda rirushaho gutera imbere.

Miss Balbine yabaye Nyampinga w’Amashuri yisumbuye ndetse binamuhesha amahirwe yo kuba igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2015. Kuri iyi nshuro, Miss Balbine yongeye kwiyamamaza aho ari mu bahagarariye Intara y’Uburengerazuba bw’Igihugu.

Miss Balbine wo ku ruhande wambaye ikanzu y'umweru
Miss Balbine wo ku ruhande wambaye ikanzu y’umweru

Miss Balbine kimwe mu byatumye yongera kwiyamamaza nk’uko yabitangarije Kigali Today, ngo ni uko yarushijeho kwigirira ikizere kandi akaba asanga Miss Rwanda irushaho gutera imbere.

Yagize ati: “Icyizere cyo kirahari kuko iyo umuntu aje mu marushanwa icyizere cyo kiba gihari. Umwaka ushize nari ndi muri batanu bakoze neza, umwaka ushize nari nakoze ibishoboka byose, gusa uko umunsi ugenda uza hari ikintu umuntu agenda yiyongeraho, hari ubumenyi bukura, hari igikuriro ugira, hari byinshi bigenda byiyongera mu buzima.”

Abajijwe igituma yumva yifitiye icyizere cyane ndetse n’icyo abona yahinduye gishobora kuba cyatuma yabasha no kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 yasubije agira ati: “Nareka Abanyarwanda bakirebera, bakihera amaso kucyahindutse hagati yanjye w’ubu ngubu n’uw’umwaka ushize.”

Ati Miss Rwanda igenda ihinduka. Yagize ati: “Itandukaniro ryo ni rinini rirahari. Uko Miss Rwanda zigenda ziza, buri imwe igenda ihereza iyindi, ariko iyindi ije iza iteguye neza kurenzaho, ifite ama avantages menshi ihereza umwana w’umukobwa uba ari butsinde,

Niyo mpamvu mvuga ko n’iri ngiri yaba ibihembo bazatanga, yaba abantu mumenyana(connection), yaba ibituruka muri iri rushanwa nizera neza ko biruta ibiri mu y’umwaka ushize, ni byiza kurenzaho nabyo.”

Arifuza kuba Nyampinga wu Rwanda 2016. Yagize ati: “Mu by’ukuri ni wo mwanya umuntu wese aba arimo guhatanira ariko na none bitavuze y’uko igihe utawubonye wumva wacika intege cyangwa ngo wumve nyine ko ubuzima ari aho burangiriye.

Urakomeza ubuzima ukamenya ngo aya mahirwe yari ay’undi ariko hari ahandi amahirwe yanjye ari.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyo kbsa ibyo balbin avuga nibyo kuberko miss Rwanda yateyembere cyane kuburyo bigaragarira amaso ndakeka ntawabihinyuza pe? kuko birakwiye ahubwo big up for all rwandan girls.thanks

nshimiyimana patricl yanditse ku itariki ya: 23-01-2016  →  Musubize

Niba byankundiraga ngo Balbine azasome iyi comment yanjye.
Balbine ugaragara kuri za social media: instagram... asomana n’abahungu arumva koko yaba miss w’igihugu cyose? Cyangwa ni izo connections n’ibindi byubahiro yishakira gusa. Miss w’igihugu aba ari chérie w’igihugu cyose. Ibi rreo ndumva Balbine atabyujuje. Numvise ko ngo yaba aanakunda inzoga. Ariko ibyo byo nta proof yabyo mfite.
Balbine azbe igisonga ajyanire aho. Ku mubiri ni mwiza rwose.

kazadi yanditse ku itariki ya: 20-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka