Intore zihangayikishijwe n’urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge n’uburaya
Ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’abakobwa bishora mu buraya bakiri bato ni kimwe mu byo intore zirangije itorero i Rwamagana zahagurukiye.
Izi ntore zabivuze ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 19 Mutarama 2016, ubwo zasozaga itorero zari zimazemo icyumweru zihabwa amasomo arimo ay’amateka y’u Rwanda n’uburere mboneragihugu zivuga ko hari byinshi zungukiye muri iryo torero.
Ishimwe Clarisse wo mu murenge wa Nzige ati “Twabonye ko kumenya amasomo yo mu ishuri gusa bidahagije, tumenya n’iby’itorero bidufasha gukunda igihugu no kugikorera tubikunze.”
Nkurunziza Jackson we avuga ko ibitaramo by’umuco byatumye bamenya indangagaciro na kirazira zikwiye kuranga Abanyarwanda, babona ko bafite imbaraga zateza imbere igihugu.
Intore zasozaga itorero zagaragaje imihigo zahize zizakora zitangiye urugerero, yo guhindura umuryango Nyarwanda muri rusange zitanga umusanzu mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Kimwe mu bizihangayikishije ngo ni urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge ndetse n’abana b’abakobwa bishora mu buraya bakiri bato, abo bakaba ari bo zizabanza guhindura kuko badahindutse nta cyizere cy’ahazaza u Rwanda rwaba rufite.
Nkurunziza ati “Kurwanya ibiyobyabwenge twabishyize mu mihigo, ubu tugiye gutanga ibiganiro twereka urubyiruko ibibi by’ibiyobyabwenge tubashishikariza umurimo.”
Uzayisenga Joselyne w’i Gahengeri we agira ati “Tugiye kwigisha abakobwa tubagire inama uburaya bugabanuke aho dutuye, ndetse n’abamaze kubwishoramo tubashishikarize gukomeza kwiga.”
Umunyamabanga wa leta ushinzwe amazi n’ingufu muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Kamayirese Germaine yashimye imihigo intore zahize, azisaba kwitwara neza kugira ngo imihigo zahize zizabashe kuyesa.
Ati “Guverinoma yifuza ko aba bana bahabwa uburere. Abatojwe ubu bamenye ko n’ubwo ari batoya bafite icyo bashoboye kuko hari n’abandi bato bakoze ibikomeye. Iyo babimenye bituma batangira kugira ibyo bahindura n’urubyiruko rukabareberaho.”
Mu karere ka Rwamagana hatorejwe intore zigera ku 1472 kuri site eshanu. Biteganyijwe ko zizatangira urugero tariki 27 Mutarama 2016 rukazakorwa mu byiciro bibiri, izo ntore zikavuga ko zitewe ishema no gutanga umusanzu mu kubaka igihugu nyuma yo gutozwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|