Gakenke: 80% by’indwara abaturage barwara biterwa n’isuku nke

Abashinzwe ubuzima mu Karere ka Gakenke n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Nemba baratangaza ko indwara nyinshi abaturage bakunze kurwara zituraka kw’isuku nke.

Babitangarije mu biganoro intumwa za rubanda Hon depite Barikana Eugene na Uwimana Devota zagiranye n’inzego z’ubuyobozi butandukanye mu karere kuri gahunda za leta zigamije guteza imbere abaturage, kuri uyu wa mbere tariki 18 Mutarama 2016.

Zimwe mu mpamvu zagaragajwe zituma ikibazo cy'isuku nke kiranduka burundu harimo ubusinzi, aho herekanwe ko ababyeyi benshi bakunze gusinda batibuka kubahiriza inshingano zabo.
Zimwe mu mpamvu zagaragajwe zituma ikibazo cy’isuku nke kiranduka burundu harimo ubusinzi, aho herekanwe ko ababyeyi benshi bakunze gusinda batibuka kubahiriza inshingano zabo.

Umukozi w’akarere ushinzwe ubuzima mubijyanye n’isuku, Rurangwa Jean Paul, yerekanye ko n’ubwo hari icyakozwe mu kurwanya indwara zituruka ku mwanda nk’amavunja n’abararana n’amatungo indwara zituruka ku mwanda zikigaragra muri aka karere.

Yagize ati “Twaje kwegera abafite ubuzima mu nshingano batugaragariza yuko zimwe mu mpamvu zitwara abaturage kwa muganga, icumi murizo zari impamvu zijyanye n’isuku nke.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Nemba, Dr. Habimana Jean Baptiste, yavuze ko 80% by’indwara bavura mu mavuriro yo muri aka karere zituruka kw’isuku nke.
Ati “Hari indwara tubona zaba indwara z’impishwi, zaba indwara ziboneka mu myanya y’ubuhumekero, zaba indwara zo mu kanwa kuko nizo zigaragara cyane, byose usanga ari indwara zifitanye isano n’isuku nkeya.”

Intumwa za rubanda zifuje kumenya impamvu ikibazo cy’isuku nke kidakemuka ngo birangire buri gihe hagahora humvikana ko hari icyakozwe ariko ntibirangire burundu. Zimwe mu mpamvu zagaragajwe harimo ababyeyi baibuka inshingano zabo bitewe n’ubusinzi.

Bisengimana Janvier umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gakenke, yasobanuye ko ubusinzi ari kimwe mu bituma isuku itagerwaho.
Ati “Tugiye no mu isuku ugiye kureba na bwo bifitanye isano na bwa businzi kuko umuntu ntabona umwanya wo gukubura munzu, ntabone umwanya wo gukora ya suku, ndetse niyo ugiye kureba muri iyo miryango harimo n’amakimbirane yo mungo kenshi iyo ukurikiranye usanga akomoka kuri bwa businzi.”

Hanagaragajwe ikibazo cy’imyumvire n’ubukene bishobora kuba bifitanye isano n’ikibazo cy’isuku nkeya kitarangira muri aka karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyo umuntu avuze NGO iki kibazo cyisuku nke kiva kubusinzi ari umuyobozi aba asubije iki??? ESE ubwo businzi buterwa Niki mgt yabwo se yaramunaniye. ESE 80% babaturage be mu ijana ryivuza niba ari abasinzi ubwo ashoboye iki? nibavugishe ukuri ko akenshi bita kubintu bifite budget vakareka kubeshya. ESE ko gahunda zindi umujyanama wese azitabira ntiyiyumvishe izitamuha insimburamubyizi? nimushyire hygiene muri priorities. muyihe amafranga yamanama namahugurwa + monitoring hanyuma ibitazakorwa muzabibaze ababushinzwe. ikindi buri murenge bawuhe Umukozi ushinzwe health and hygiene. bizatungana nakwambiya. thx

alias yanditse ku itariki ya: 19-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka