Kabarondo: Babangamiwe n’amazi y’imyanda bohererezwa n’utubari
Abatuye munsi y’isoko rya Kabarondo i Kayonza ngo babangamiwe n’amazi arimo imyanda utubari turekura akareka imbere y’ingo zabo.
Imbere y’iryo soko hari umurongo w’amaduka n’utubari, abatuye inyuma yatwo bakavuga ko amazi ava muri utwo tubari amanukana imyanda akareka mu mukoki yacukuye imbere y’ingo zabo.

Ayo mazi rimwe na rimwe ngo aba arimo amayezi n’indi myanda yavuye muri utwo tubari bikabagora gukora isuku aho yaretse kubera iyo myanda iba irimo.
Umukecuru utuye imbere y’aho ayo mazi areka yagize ati “Ujya gukora isuku ugasanga harimo kunuka kubera imyanda iba irimo. Ubu se wajya muri biriya bizi binuka kuriya ukabikoramo? Harimo amahurunguru, ugasanga ibyo bizi byamanukanye n’amayezi.”
Aba baturage bavuga ko ikibazo cy’ayo mazi kimaze igihe, ndetse ngo bagiye bakigeza ku nzego z’ubuyobozi kenshi ariko ntihagira igikorwa.
Ingaruka baterwa n’ayo mazi ngo zimaze kuba nyinshi ku buryo bifuza ko ubuyobozi bwabafasha kumvisha ba nyirayo ko bagomba kuyafata, bitewe n’uko ingorane ateza zigera ku baturage kandi abateje ikibazo bigaramiye.
Uyu mukecuru yakomeje agira ati “Twe biratubangamiye. Ubu harimo umubu kandi hari abana bato bagenda babitobatoba. Turasaba ko bafata amazi yabo bakareba aho bayashyira.”
Uwitwa Muhawenimana we agira ati “Nka hariya muri resitora bashaka ahantu bayafatira cyangwa bagashaka icyobo bayashyiramo ku buryo atazajya arenga ngo aze ahangaha kwangiza. Nk’iki kidendezi gikurura imibu ishobora guteza malariya.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Dusingizumukiza Alfred, avuga ko amazi yangiriza abo baturage ava mu baturanyi babo no mu isoko.
Avuga ko bagiye gusaba abahaturiye gufata amazi yabo, naho ku birebana n’ayo ava mu isoko ngo ubuyobozi bw’umurenge buzavugana n’ubw’akarere kugira ngo barebe uko hakubakwa ruhurura yajya iyamanukana.
Ikibazo cy’amazi asenyera abaturage ni kimwe mu bikunze kugaruka kenshi mu mijyi ikiyubaka; kenshi bigaterwa n’uko abaturage baba barubatse mu kajagari ntibateganye uburyo bwo gufata amazi aturuka mu ngo zabo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|