Abana b’imyaka 15 bagaruwe bagiye i Kigali gukorera amafaranga
Inzego z’umutekano zagaruye abana babiri, umuhungu n’umukobwa bo mu Karere ka Rutsiro bari bagiye mu Mujyi wa Kigali gukorera amafaranga.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 20 Mutarama 2016 ni bwo Imanizabayo Clementine w’imyaka 15 wo mu Murenge wa Murunda na Twagiramungu Jean Claude na we w’imyaka 15 wo muri Gihango bagaruriwe i Rubengera muri Karongi ku biro by’imodoka zitwara abagenzi za Sosiyete “Capital” (Capital Express).

Abakata amatike ngo bahamagawe n’abantu bari i Kigali bababwira ko baboherereza abo bana bakabasanga muri Gare ya Nyabugogo, ni bwo ngo bagize impungenge, bibaza aho abo bana bagiye. Ubwo ngo bahise bahamagaraga Polisi ngo ize ibikurikirane ihageze, abana bayibwira ko bari bagiye i Kigali gukorera amafaranga.
Umwe mu bakataga amatike yagize ati "Njye nagiye kumva numva umuntu arampamagaye arambwira ngo nimukatishirize itike y’umwana ugiye i Kigali nyuma nza kugira impungenge. Ni bwo nahamagaye Polisi, ihageze abana bavuga ko bagiye gukorera amafaranga."
Imanizabayo Clementine wigaga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza na Twagiramungu Jean Claude wari urangije amashuri abanza, na bo biyemera ko bari batorotse iwabo bagiye gukora akazi bari bararangiwe n’abandi bari yo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Nyirabagurinzira Jacqueline, avuga ko mu rwego rwo gukomeza kurwanya uburara, bahuriza hamwe abana bari mu biruhuko ku wa Kane no ku wa Gatanu w’icyumweru, bakigishwa byinshi birimo no kudakoreshwa imirimo ivunanye.
Cyakora ngo hari abana abana bahabwa inyigisho ariko ntibazikurikize.
Ati "Ubundi mu biruhuko duhuriza hamwe abana bari mu biruhuko kugira ngo tubarinde uburara n’izindi ngeso mbi aho bigishwa inyigisho zirimo kwirinda ibiyobyabwenge no kutemera gukoreshwa imirimo mibi ariko hashobora kuba abana bakwigishwa ariko bakigomeka ku babyeyi bakabacika bakajya mu zindi ngeso."
Twagiramungu Jean Claude yahise ajyanwa n’iwabo mu gihe Imanizabayo Clementine akiri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rubengera, aho hategerejwe ab’iwabo na bo ngo bamusubize mu rugo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|