Abdul Rahman "PaPlay" na Ndikuriyo Patient basheshe amasezerano muri Rayon Sports

Abarundi Rukundo Abdul Rahman "PaPlay" n’umunyezamu Ndikuriyo Patient batandukanye na Rayon Sports ku bwumvikane nyuma yo gusesa amasezerano.

Ni inkuru yemejwe na Rayon Sports ubwayo ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo aho yavuze ko kubwumvikane yatandukanye n’aba bakinnyi bari bamaze umwaka bayikinira aho bari bayisigajemo undi umwe.

Rukundo Abdul Rahman na Ndikuriyo Patient bombi bageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2024 bavuye mu Amavaju FC.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka