Perezida Kagame yaganirije isi ku ntambwe ikoranabuhanga rigejeje ku Rwanda

Perezida Paul Kagame yatangarije isi ko ikoranabuhanga rifite akamaro gakomeye kuko rihuza abantu rikabaha ibisubizo.

Yabivugiye i Davos mu Busuwisi mu nama mpuzamahanga ngarukamwaka yiga ku bukungu bw’isi, World Economic Forum, yatangiye kuri uyu wa 20 Mutarama 2016.

Perezida Kagame muri World Economic Forum kuri uyu wa 20 Mutarama 2016.
Perezida Kagame muri World Economic Forum kuri uyu wa 20 Mutarama 2016.

Mu kiganiro kiswe “Transformation of Tomorrow” mu Kinyarwanda bishatse kuvuga “Guhindura ejo hazaza”, yavuze ko ikoranabuhanga ryazanye impinduka nyinshi nziza mu iterambere, rizana n’ibisubizo mu baturage.

Muri icyo kiganiro yakomeje avuga ko mu Rwanda ndetse no muri Afurica muri rusange bari mu rugendo rw’impinduka mu rwego rwo kubyaza umusaruro ugaragara ikoranabuhanga atari ukurikoresha gusa.

Ku kuba abantu badakoresha kimwe ikoranabuhanga kubera ko ritabageraho mu buryo bumwe (Digital Divide), Perezida Kagame yatangaje ko mu Rwanda hashyirwaho amategeko n’uburyo ikoranabuhanga ryakoreshwa mu rwego rwo kugabanya ibindi bibazo bimeze nk’icyo.

Minisitiri Louise Mushikiwabo na we ari mu batanze ibiganiro muri iyo nama.
Minisitiri Louise Mushikiwabo na we ari mu batanze ibiganiro muri iyo nama.

Muri icyo kiganiro Perezida Kagame yari ari kumwe n’abandi banyacyubahiro nka Sheryl Sandberg, Satya Nadella, Anand Mahindra na Zachary Bookman. World Economic Forum ihuje abantu babarirwa mu2500 baturutse mu bihugu 99.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka