Kamonyi: Ntibazagira akazi basuzugura kuko Itorero ryabahinduriye imyumvire

Abitabiriye Itorero ry’urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye, baratangaza ko ubumenyi bakuyemo bwabateye guhindura imyumvire ku buryo nta kazi bazasuzugura.

Icyiciro cya mbere cy’Itorero ry’abanyeshuri cyashojwe tariki 19/1/2016.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, yakiriye imihigo y'Inkomezabigwi za Kamonyi.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, yakiriye imihigo y’Inkomezabigwi za Kamonyi.

Mu Karere ka Kamonyi, abanyeshuri 1803 ni bo baryitabiriye, bahurira ku masite atanu. Bigishijwe amateka y’u Rwanda, bahugurwa no ku ndangagaciro zibereye Abanyarwanda zirimo gukunda umurimo.

Nyinawabashambo Diane, atangaza ko atarajya mu Itorero, yibwiraga ko hakorerwamo ibintu bikomeye, ariko aho barigereyemo, ngo bahakuye ubumenyi buzabafasha guhangana n’ubuzima bwo hanze y’ishuri.

Ati “Twungutse ubumenyi bwinshi tuzasangiza bagenzi bacu bataraca mu Itorero. Ubumenyi twakuye mu ishuri ntago bwari buhagije ngo tubashe kubaho muri sosiyeti. Twahigiye gufatanya no gushyira hamwe. Twize ko akazi kose kadatesha agaciro umuco nyarwanda, gashobora guteza imbere ugakora.”

Inkomezabigwi za Kamonyi mu myiyereko.
Inkomezabigwi za Kamonyi mu myiyereko.

Mugenzi we, Masengesho Theobald, avuga ko bagiye gushyira mu bikorwa ibitekerezo byubaka bakuye mu Itorero.

Masengesho avuga ko biteguye kutagira akazi basuzugura mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri.

Agira ati “Tugiye guhindura imyumvire, twumve ko akazi kose ntacyo gatwaye mu gihe gatunze ugakora.”

Uru rubyiruko rwamuritse imihigo y’ibikorwa bazakora mu cyiciro cya kabiri cy’urugerero. Ibyo bikorwa birimo ubukangurambaga kuri gahunda za Leta n’ibikorwa by’amaboko.

Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwari, yashimiye izi ntore ko zije kunganira ubuyobozi mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “Murabizi rero tugomba kubaka u Rwanda kuko ni yo ngobyi iduhetse, ntago ushobora gukomera uri umwe cyangwa ngo umererwe neza wenyine mu Rwanda bikunde. Muharanire guhesha ishema u Rwanda.”

Abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Kamonyi bifatanyije n'Intore z'Inkomezabigwi mu gusoza Itorero.
Abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Kamonyi bifatanyije n’Intore z’Inkomezabigwi mu gusoza Itorero.

Mu cyiciro cy’urugerero, izi “Ntore z’ Inkomezabigwi“ ziyemeje gufasha abatishoboye babubakira inzu muri buri kagari, gukangurira abaturage isuku n’umugoroba w’ababyeyi, kwigisha gusoma no kwandika, no kubungabunga ibidukikije batera amashyamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka