Guverinoma yubatse Hoteli Serena, abaterankunga batubwira ngo turimo turonona amafaranga – Amb. Murigande
Ambasaderi Dr. Charles Murigande winjiye muri Guverinoma mu 1995 ari Minisitiri w’Ubwikorezi n’Itumanaho (Minister of Transport and Communications) avuga ko yabonye byinshi byatuma kuri ubu Abanyarwanda bashima Imana.

Icyo gihe mu 1995 Abanyarwanda barenga Miliyoni eshatu bari bakiba mu nkambi z’impunzi hanze y’u Rwanda, none ubu baratashye. Icyo gihe kandi mu 1995 ingo zari zifite telefone ntizageraga ku bihumbi icumi, nyamara muri iyi minsi hafi buri rugo rwose rufite telefone, hakaba n’abafite izirenze umubare w’ababa mu rugo. Ati “icyo ni ikintu twashimira Imana.”
Amashanyarazi yageraga ku ngo zitarenze 3%, ariko uyu munsi ingo zirenga 83% zifite amashanyarazi.
Ambasaderi Murigande avuga ko igituma ibyo byose bishoboka ari uko ubu Abanyarwanda babanye mu mahoro n’umutekano, bafatanyiriza hamwe kubaka Igihugu cyabo.
Ati “Icyo gihe kubera ibyari bimaze kuba mu Rwanda (Jenoside yakorewe Abatutsi), imitima yari ishengutse, abantu bababaye, agahinda ari kenshi, umujinya ari mwinshi, ntawatekerezaga ko Abanyarwanda bashoboye kongera kubaka ubumwe barabana, abanyeshuri barigana ndetse bakararana ku bitanda bimwe batishishanya. Icyo gihe ibyari bitandukanyije Abanyarwanda uyu munsi barabirenze, babanye neza, barafatanyiriza hamwe kubaka u Rwanda, ni na yo mpamvu rugenda rutera imbere.”
Ingengo y’imari y’u Rwanda mu 1996 yari Miliyari 54 Frw mu gihe kuri ubu mu 2025 ari Miliyari 7,032.5 Frw ibi na byo bikaba imwe mu mpamvu zo gushima Imana.
Yatanze izindi ngero z’inama zikomeye u Rwanda rwagiye rwakira ndetse rukomeje no kwakira, ari ubwa mbere zibereye ku mugabane wa Afurika, ibikorwa remezo nk’amahoteli akomeye bikomeje kwiyongera, n’ibindi.
Ati “Guverinoma yubatse Hoteli Serena, abaterankunga bacu barimo Banki y’Isi, Ikigega cy’Isi cy’Imari (IMF), ibihugu by’i Burayi,… bose batubwira ngo turimo turonona amafaranga, kuko nta bantu tuzabona baza muri Serena. None ubu twubatse n’izindi zirimo Marriot, Radisson Blue, n’izindi ziracyaza.”
Ati “Icyavuyemo ni uko uyu munsi iyi Kigali ni wo mujyi wa kabiri ku mugabane wa Afurika wakira inama mpuzamahanga nyinshi. Abaturushaho gato ni Cape Town (muri Afurika y’Epfo) ariko na yo tuzayicaho mu minsi iri imbere. Rero impamvu zo gushima Imana ni nyinshi, navuga bukira bugacya.”

Hoteli Serena yahoze yitwa InterContinental, yafunguwe mu 2004 nyuma y’imyaka 10 yari ishize mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi. Yakiraga cyane cyane abashyitsi n’inama mpuzamahanga zaberaga i Kigali, dore ko ari yo Hoteli yari ku rwego ruhambaye yabonekaga mu Rwanda.
Izi ngero z’iterambere u Rwanda rugezeho, Ambasaderi Murigande yazitanze agaragaza impamvu y’igiterane ngarukamwaka cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ aho Igihugu cyose gihurira hamwe mu gushima Imana ku bw’ineza yayo n’imigisha ikomeje guhundagaza ku Rwanda.
Rwanda Shima Imana 2025 ije mu isura nshya
Ubusanzwe iki giterane cyakundaga kubera kuri Stade Amahoro, ariko muri uyu mwaka wa 2025 ‘Rwanda Shima Imana’ izizihirizwa mu Gihugu hose binyuze mu nsengero zifunguye zose z’amatorero n’amadini yose yo mu Rwanda, mu mpera z’ icyumweru hagati yo ku wa 29 na 31 Kanama 2025.

Ambasaderi Dr. Charles Murigande, Umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana ku rwego rw’ Igihugu, asobanura impamvu kuri iyi nshuro iki giterane kitazabera muri Stade Amahoro, yagize ati “Impamvu byavanywe kuri stade bikajyanwa mu matorero ni uko iyo bibereye kuri stade usanga ari Kigali Shima Imana mu by’ukuri, kuko Abanyakigali ni bo bashobora kuza kuri stade, ariko twaravuze ngo uyu mwuka wo gushima, uyu mutima ushima, reka turebe ko wagera hose mu Rwanda , kandi uburyo bworoshye ni uko twabikorera mu matorero, mu nsengero zose kuko muri izo nsengero hahurirwa n’Abanyarwanda bagera kuri 95%.”
“Uyu mwaka twaravuze tuti byaba byiza tuyegereje Abanyarwanda, kuko aho kugira ngo tuyitegure ibere kuri Stade Amahoro abandi bayikurikire kuri Televiziyo na Radio no ku zindi mbuga za Internet (Online), reka noneho tuyegereze Abanyarwanda aho basengera mu nsengero zifunguye, baba abasenga ku Cyumweru cyangwa se abasenga ku wa Gatandatu (Abadivantisiti) ndetse igere no ku Bayislamu na bo barasenga.”
“Twaravuze tuti ahantu hose Abanyarwanda bahurira basenga, reka tuzabasabe iyi weekend (impera z’icyumweru) insanganyamatsiko (Theme) izabahuza izabe iyo gushima Imana kubera ibyo Imana yashoboje Abanyarwanda kugeraho. Aho yatuvanye, aho itugejeje, ndetse tunayishimire n’aho ituganisha kuko itanga amasezerano meza ko izi imigambi myiza idufitiye yo kuduha amahoro n’iterambere.”

Abafite insengero zifunze ngo bazifatanya n’abandi aho insengero zifunguye hafi y’aho batuye, ariko n’abatazabishobora kubera ko insengero zifunguye ziri kure cyane, ngo bazashima Imana aho bazaba bari hose.
Kuba Rwanda Shima Imana 2025 igiye kubera ku nsengero zo hirya no hino mu Gihugu, ngo ntibivuze ko itazongera kubera muri Stade Amahoro, nk’uko Amb. Murigande yabisobanuye, ati “Wenda umwaka utaha tuzabikora byombi. Twasanze tutabikora byombi uyu mwaka kuko bitwara umwanya kubitegura. Turavuga ngo reka tubanze tumenyereze kubikorera mu matorero, umwaka utaha wenda tuzabikora byombi. Mu nsengero zose zo mu gihugu ariko tunahurire hano i Kigali. Ubutumwa ni ukutibagirwa ibyiza Imana yadukoreye.”
Rwanda Shima Imana imaze imyaka 13 itangiye . Iya mbere yabaye muri 2012. Ni igitekerezo cyagizwe n’umuryango PEACE Plan, cyo kujya bahuza Abanyarwanda kugira ngo bashime Imana kubera aho yavanye u Rwanda n’Abanyarwanda n’aho irugejeje.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|