Burera: Intore zigiye kwifashishwa mu kurandura ubujiji

Mu rwego rwo gukomeza kujijura Abanyaburera, hagiye kwifashishwa Intore zo ku Rugerero zizigisha abatazi gusoma, kwandika no kubara basigaye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera butangaza ko mu mwaka wa 2015 habarurwaga abarenga 3000 batazi gusoma, kwandika no kubara.

Gusigasira igisenge ni umwe mu mikorongiro Intore zakoze zigaragaza ubufatanye mu guteza imbere u Rwanda.
Gusigasira igisenge ni umwe mu mikorongiro Intore zakoze zigaragaza ubufatanye mu guteza imbere u Rwanda.

Uwambajemariya Florence, Umuyobozi w’Akarere ka Burera Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, avuga ko basanzwe bafite gahunda yo kwigisha abatazi gusoma, kwandika no kubara binyuze mu banyamadini batandukanye ndetse no mu bandi bafatanyabikorwa.

Uwambajemariya akomeza avuga ko abo basigaye harimo abatangiye kwigishwa. Ikaba ari yo mpamvu bagiye gufatanya n’Intore zo ku Rugerero kugira ngo n’abandi bigishwe, bityo Abanyaburera bakomeze kujijuka.

Agira ati “Izi ntore z’Inkomezabigwi tuzabaha urutonde rw’abasigaye, ku buryo Umunyarwanda azagenda atikandagira atewe ipfunwe no kuba atazi gusoma, kwandika no kubara.”

Tariki 19 Mutarama 2016 ubwo intore z’abarangije amashuri yisumbuye zo Karere ka Burera zasozaga Itorero, imwe mu mihigo zahize zizashyira mu bikorwa ku rugerero harimo kwigisha abatazi kwandika, gusoma no kubara, bakabimenya.

Izi ntore zihamya ko zizafasha ubuyobozi kujijura Abanyaburera ngo kuko kutamenya kwandika, no gusoma bigira ingaruka ku baturage mu mibereho yabo ya buri munsi, bigatuma badatera imbere.

Bapfakurera Jean Leonard, umwe muri izo ntore, avuga ko nko mu bijyanye n’ubuhinzi hari abadatera imbere kubera ubujiji.

Agira ati “Uwejeje nk’ibirayi, baza kubimugurira bakamwiba ku biro by’umunzani. Bagapima ibiro 100 ariko we bakamubwira 90 cyangwa 95.”

Akomeza avuga ko urwo ari urugero rumwe rw’ingaruka mbi zo kutamenya gusoma, kwandika no kubara. Ahamya ko nk’intore, biyemeje guhangana n’izo ngaruka.

Intore zizatangira urugerero tariki 27 Mutarama 2016.
Intore zizatangira urugerero tariki 27 Mutarama 2016.

Intore z’Inkomezabigwi zo mu Karere ka Burera zatumwe ku rugerero ni 1690. Zizatangira urugerero tariki ya 27 Mutara 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka