Uwigeze kuba umwana wo mu muhanda yabaye Umusaserdoti

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga i Bumbogo mu Karere ka Gasabo, Jean Bosco Nshimiyimana ku myaka ye icyenda yari yasuye umuryango w’Abaturanyi, nuko ababyeyi be barahunga, aburana na bo.

Padiri Nshimiyimana Jean Bosco
Padiri Nshimiyimana Jean Bosco

Agira ati “Icyo gihe nisanze ndi jyenyine ariko menya amakuru ko byatewe n’uko jyewe ntari iruhande rw’ababyeyi banjye ahubwo nari ndi kumwe n’abana b’abaturanyi ariko na bo ntibampungishe nkirwanaho muri icyo gihe no ku myaka nari mfite icyenda."

Ibi byamugizeho ingaruka, bituma agubwa nabi mu bitekerezo, ku buryo ku myaka cumi n’ibiri yisanga aba mu buzima bwo mu muhanda, ndetse ananywa ibiyobyabwenge.

Mu mwaka wa 2003 habaye gahunda idasanzwe yo gushyira abana bose mu ishuri, ku buryo n’abari ku muhanda bashyizwe mu bigo kandi bagafashwa kwiga.

Icyo gihe nibwo na we yatangiye inzira yo kwiga ari nabwo yaganaga ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ngo bumufashe. Icyakora byaragoranye kuko icyo gihe bamwohereje mu kigo cy’abana cyabaga i Gacuriro ariko bakamwima umwanya.

Umunsi yahaweho Ubusaserdoti
Umunsi yahaweho Ubusaserdoti

Yaje kwemererwa ariko nyuma yo kurangiza amashuri abanza, banze kumurihirira ayisumbuye.

Hagati yo kuva mu muhanda no kujya ku ishuri, haciyemo akanya. Avuga ko kugira ngo ave mu buzima bwo mu muhanda bitamworoheye kuko bagifata icyemezo cyo gukura urubyiruko mu muhanda yatangiye kwikorera akazi ko mu rugo.

Mu mwaka wa 2006 yafashe icyemezo cyo gusubira mu ishuri, yiga ku kigo cy’amashuri abanza cya Kagugu atunzwe no gusaba abantu ibiryo.

Ahabwa ubusaserdoti
Ahabwa ubusaserdoti

Nyuma yagiye muri Caritas ya Kigali 2009 maze imwitaho uko bikwiriye bamuha byose atangira ubuzima bushya.

Amashuri abanza yayasoje neza kuko yatsinze ibizamini bya Leta ari uwa mbere, ajya kwiga muri Kristu Roi mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo.

Aha ni ho Kiliziya yamubereye umubyeyi (Caritas) bakomeza kumuherekeza mu buryo bwa Roho bituma kuva atangiye ishuri arangwa n’imyitwarire myiza.

Gusa mu gihe yigaga mu mashuri yisumbuye ageze mu mwaka wa kane yaje kumva umutimanama umubwira gusubira mu muryango we aza kubegera bariyunga ku buryo ubu babanye neza.

Byagenze gute kugira ngo areke ibiyobyabwenge

Padiri Nshimiyimana avuga ko icyamufashije kureka ibiyobyabwenge ari inama yagiriwe na Padiri Gallican Ndayisaba wahoze ayobora Centre National de Pastorale Saint Paul (St Paul ) mu mujyi wa Kigali ubu akaba akorera ubutumwa mu gihugu cy’u Bufaransa.

Mu muhango wo kwiyegurira Imana burundu ahabwa ubusaserdoti
Mu muhango wo kwiyegurira Imana burundu ahabwa ubusaserdoti

Agira ati “Yangiriye inama zo kureka kunywa ibiyobyabwenge ndazumva kandi zaramfashije. Ndanashimira Musenyeri Mwumvaneza Anaclet wa Diyosezi Gatolika ya Nyundo kuko icyo gihe Caritas yamfashaga yari umuyobozi wayo”.

Padiri Nshimiyimana avuga ko akiri mu mashuri yiyumvaga nk’umuntu uzarangiza agahita ashaka umugore akagira umuryango ariko kubera urukundo Caritas yamugaragarije byatumye yiyumvamo umuhamagaro wo kwiyegurira Imana kuko yumvaga nta kindi afite cyo kuyitura uretse kuyiyegurira burundu.

Inzozi ze yazigezeho kuko yahawe ubusaserodoti tariki 20 Nyakanga 2025 ubu akaba agiye gukorera ubutumwa mu Ntara y’Amajyepfo muri Paruwasi ya Mugombwa, Diyosezi ya Butare mu Karere ka Gisagara mu muryango wa “Rogationnistes du Cœur de Jésus”.

Hamwe n'uwahoze ari umuhuzabikorwa w'abadacogora n'intwari wamureze
Hamwe n’uwahoze ari umuhuzabikorwa w’abadacogora n’intwari wamureze

Uyu musaserdoti avuga ko nta hantu Imana itakura umuntu ndetse ntacyo Imana idashobora gufasha umuntu ngo ahinduke.

Avuga ko umuntu wayobye akajya mu nzira idatunganye akanywa ibiyobyabwenge ashobora guhinduka kandi akavamo umugabo uhamye akigirira akamaro ndetse akakagirira n’Igihugu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka