Urubyiruko rwasobanukiwe imbaraga z’ubumwe mu kubaka igihugu
Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe rwitabiriye itorero, rwasobanukiwe n’imbaraga zo gushyira hamwe mu kubaka igihugu gifite amajyambere arambye.
Kuri uyu wa mbere tariki 19 Mutarama 2016 hasojwe itorero inkomezabigwi ikiciro cya II, aho urubyiruko rwaryitabiriye ruvuga ko rwakuyemo inyigisho zijyanye n’indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda n’amateka y’igihugu na gazunda zacyo muri rusange zigamije iterambere.

Jessica Dari Umugwaneza uturuka mu murenge wa Gasaka, atangaza ko isomo rikomeye akuye mu itorero biciye mu mikoro ngiro bakoze, ari imbaraga zo gushyira hamwe, Abanyarwanda bakagira ubumwe kuko ari wo musingi ukomeye wo kubaka igihugu.
Yagize ati “Umukoro ngiro wo gusigasira igisenge wanyigishije ko twebwe abanyarwanda dushobora gufata igihugu cyacu tukakigeza ahantu heza, tutagombeye imfashanyo ziturutse hanze, buri wese agakora neza mu ruhande rwe igihugu twakigeza aho twifuza.”

Liberee Mukandoli uturuka mu murenge wa Cyanika, nawe atangaza ko kugira ngo igihugu gitere imbere abantu bakwiye gufashanya ntihagire abasigara inyuma.
Ati “Baduhaye ibiti byo kwambukiraho turi benshi, bigasaba ko twese tugomba kwambuka ntawusigaye, isomo ririmo rero umaze kuva mu bibazo ugomba kumenya ko hari n’abandi bari hasi yawe bakeneye kuzamuka, mugafashanya igihugu cyacu kigatera imbere.”
Norbert Karinijabo uturuka mu murenge wa Gasaka nawe atangaza ko iyo itorero ritagaruka mu Rwanda umuco wo gushyira hamwe wari kuzimira.
Ati “Abakera bari bafite umuco wo gufashanya no gutabarana, kuburyo iyo hatabaho itorero ibyo byari kuzacika burundu umuntu akajya yifasha.”

Izi ntore zikaba zihaye imihigo irimo kwigisha abaturage gusoma no kwandika, umuco w’isuku, gutanga mutuweli, kwitabira imyitozo ngororamubiri n’ibindi.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Philbert Mugisha, yasabye intore ko aho zigiye ku rugerero zizashyira mu bikorwa ibyo zize bityo zigatanga umusanzu wazo mu kubaka igihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|