Bamusanze yapfuye, iruhande rwe hari agacupa ka Tsiyoda

Mukamana Belancille w’imyaka 51, w’i Rulindo mu Murenge Buyoga, kuri uyu wa 19 Mutarama 2015, bamusanze mu nzu yapfuye bakeka ko yiyahuye.

Umurambo we bawusanze mu Mudugudu wa Shagasha, Akagari ka Gahororo, mu Murenge wa Buyoga ahagana saa kumi n’imwe n’igice za Mugitondo yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Buyoga, Muhigira Antoine, avuga ko nyuma yo gusanga agacupa ka Tsiyoda ubusanzwe yica imbeba iruhande rw’umurambo we baketse ko yiyahuye.

Akomeza avuga ko abaturage batanze amakuru ko nyakwigendera yari yiriwe mu kabari anywa Suruduwire banareba CHAN. Abamubonye bavuga ko yatashye ahagana mu saa tatu yasinze ariko yitwaje agafuka mu ntoki.

Bamwe mu bagenzi bamunyuzeho bataha bavuze ko ngo bamubonye imyenda yari yambaye itose ameze nk’uwari waguye mu kiziba.

Nshingwabikorwa w’uwo murenge avuga ko nta kibazo na kimwe bari bazi nyakwigendera yaba yari afitanye n’uwo bashakanye cyangwa undi uwo ari we wese.

Umurambo w’uwo mugore woherejwe ku Bitaro Bikuru bya Rutongo kugira ngo uzuzumwe mbere yo gushyingurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka