Urubanza rw’umugore umaze umwaka muri Koma ruzasomwa mu cyumweru gitaha

Urukiko rw’ ibanze rwa Kacyiru mu karere ka Gasabo ruzaterana tariki ya 28 Ugushyingo2018, rusoma urubanza ku kirego cy’umuganga wo ku bitaro bya Kibagabaga ushinjwa kurangarana umurwayi, bikamuviramo kujya muri koma kuva muri Kanama 2017, kugeza magingo aya.

Mukansanga Theodette amaze umwaka urenga muri koma
Mukansanga Theodette amaze umwaka urenga muri koma

Tariki ya 8 Kanama, ni bwo Juvenal Habyarimana w’imyaka 42 y’amavuko, utuye mu mudugudu wa Rugogwe mu Kagari ka Bweramvura mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo, yajyanye umugore we Theodette Mukansanga w’imyaka 39 ku bitaro bya Kibagabaga kubyara umwana wabo wa gatandatu.

Mukansanga baramubaze abyara umukobwa umeze neza ariko umuryango we utegereza ko akanguka ngo bishimane, uraheba.

Nyuma ibitaro bya Kibagabaga byamwohereje kuvurirwa ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali , ari naho Habyarimana yahishuriwe ko umugore we kujya muri koma agaheramo, yabitewe no kuba yaratinze guhabwa umwuka (oxygene) igihe yari yatewe ikinya.

Nyuma se w’umwana Juvenal Habyarimana yakoze umuhango wo mu muco nyarwanda wo kwita izina umwana we wa gatandatu , amwita Cynthia Izabayo, ategereza ko umugore we akanguka ariko ntiyakanguka.

Cynthia Izabayo umaze umwaka urenga ataragira amahirwe yo konka kw'ibere rya nyina
Cynthia Izabayo umaze umwaka urenga ataragira amahirwe yo konka kw’ibere rya nyina

Mu gihe Mukansanga amaze muri koma umwaka n’amezi ane, abaganga bamubwiye ko batazi igihe ashobora kuzayimaramo.

Tariki ya 19 ugushyingo ubwo twasuraga Mukansanga ku bitaro bya kaminuza bya Kigali (CHUK) mu nzu y’indembe, dusanga uretse kuba bigaragara ko umutima ugitera, nta kintu na kimwe ashobora kumva.

Imiti n’amafunguro ahabwa binyuzwa mu gakoresho kabugenewe kitwa Sonde.

N’amarira abunga mu maso Habyarimana agira ati ‘’Uretse Isupu ishobora gucishwa muri Sonde, nta kindi kintu ashobora kugaburirwa. Uretse aho abagiraneza ubushobozi bwanjye ntibwatuma nyibona.”

Habyarimana udafite ababyeyi cyangwa umuvandimwe yiyemeje gukomeza kwita ku mugore we kugeza igihe Imana izakora igikwiye ku buzima bwe, hagati aho kurera abana babo batandatu ntabwo bimworoheye na gato.

Imibereho y’abana ntimeze neza.

Abana b'uyu mubyeyi ntibabayeho neza
Abana b’uyu mubyeyi ntibabayeho neza

Igihe Izabayo yavukaga ntabashe kurerwa na nyina, Habyarimana yabwiye KT Press ko yohereje abana be kwa nyirakuru wabo ufite imyaka 70, kugira ngo abamufasha.

Byatumye umukobwa wabo w’imfura Jeanine Uwamahoro wari urangije umwaka wa gatandatu w’ Amashuri Abanza yitegura gukomeza Ayisumbuye, ayahagarika kugira ngo afatanye na nyirakuru, kwita kuri murumuna we wari umaze kuvuka ndetse n’abandi bavandimwe be.

Ku mwaka umwe n’ amezi ane Izabayo ntarumva ijwi cyangwa inseko ya nyina, ntago arigera yonka amashereka ye atunzwe n’ amata Leta igenera abana bafite ibibazo by’imikurire.
Habyarimana avuga ko Izabayo nta mahirwe afite yo kubona indyo yuzuye, ndetse n’abavandimwe be ntibabasha gufungura uko bikwiye bigatuma bigira ingaruka mu myigire yabo.

Habyarimana avuga ko amaze kwishyura akayabo kwa muganga kandi agikomeje

Juvenal Habyarimana umugabo wa Mukansanga asaba inkunga za buri wese ngo abashe gukomeza kwita ku mugore we
Juvenal Habyarimana umugabo wa Mukansanga asaba inkunga za buri wese ngo abashe gukomeza kwita ku mugore we

Tugarutse ku bitaro bya CHUK, Habyarimana avuga ko ubuvuzi bwa Mukansanga bwamutwaye amafaranga menshi kandi bugikomeje, nubwo babona inkunga y’abagiraneza.

Ati “Maze kwishyura asaga miliyoni enye (4,000,000) kandi zirakiyongera kuko ntazi igihe ibi bizarangirira. Gusa ndashimira cyane by’umwihariko abagiraneza bamfashije cyane cyane kubijyanye no kubona amafunguro ndetse n’ imiti ihenze.”

Anasaba abagiraneza gukomeza kumuba hafi n’umuryango we muri ibi bihe bitoroshye barimo, anashimira ibitaro bya CHUK by’umwihariko ku nkunga y’ibikoresho by’isuku bamuhaye ndetse n’amata.

Mu gihe cy’iburanisha ry’uru rubanza Habyarimana yari yasabye ko Minisiteri y’ubuzima yashyize mu kaga umuryango we, yamusubiza amafaranga yishyuye mu bitaro ndetse n’indishyi, ikanita ku bana be.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ese Ba Apotre Rugagi naba Gitwaza naba Rugamba birirwa bavuga ko bazazura abapfuye bahereye kuri uyu mu byeyi uri muri KOMA??

Cephas yanditse ku itariki ya: 21-11-2018  →  Musubize

Yego ra ngaho nibakwakwanye turebe izo mbaraga bafite ko zatabara uwo mubyeyi

Martha yanditse ku itariki ya: 21-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka