Nyuma yo kumenya gusoma no kwandika barasaba kwigishwa indimi z’amahanga

Bamwe mu baturage bakuze bo mu Turere twa Huye na Nyamagabe bigishijwe gusoma no kwandika, none barifuza kumenya n’Igifaransa, Igiswayire n’Icyongereza.

Nyuma yo kumenya gusoma no kwandika barasaba kwigishwa indimi
Nyuma yo kumenya gusoma no kwandika barasaba kwigishwa indimi

Abo ni abatuye mu Mirenge ya Rusatira, Huye, Kinazi, Mbazi na Simbi yo mu Karere ka Huye ndetse no mu Murenge wa Cyanika ho mu Karere ka Nyamagabe, bigishijwe gusoma no kwandika ku nkunga y’umuryango Aprojumap.

Babigaragaje ubwo bashyikirizwaga impamyabushobozi n’uyu muryango tariki 21 Ugushyingo. Ni nyuma y’amezi 11 bigishwa gusoma, kwandika no kubara.

Augustin Ngendahimana w’i Rugango mu Murenge wa Mbazi, umwe mu 106 bahawe impamyabushobozi, n’akanyamuneza yagize ati “Najyaga kwiga njyanye ikayi bakanseka ngo ndi kwiga ndi umusaza, ariko sinshike intege.

Ariko uyu munsi nabanyuzeho nambaye ikoti bati ese ugiye he ko nta bukwe buba kuwa gatatu? Nti nanjye ngiye kudefanda. Uyu munsi ndabona diporome yanjye.”

Ishema aterwa no kuba na we yaramenye gusoma no kwandika, ni na ryo rituma yifuza kwiga n’izindi ndimi, kuko ngo yumva ashobora kuba no mu bindi bihugu.

Ati “Burya kubaho uzi ururimi rumwe bitera ipfunwe. Nk’uko mwagize igitekerezo cyo kudukura mu bwigunge, burya kutamenya gusoma ni bibi, muzagumye mudutere ingabo mu bitugu tumenye n’Igiswayire, Igifaransa n’Icyongereza.”

Kumenya gusoma no kwandika ngo bigiye kubakura mu bujiji n'ubwigunge
Kumenya gusoma no kwandika ngo bigiye kubakura mu bujiji n’ubwigunge

Ngendahimana ubu afite imyaka 31. Ntiyigeze akandagira mu ishuri kuko mama we yapfuye ageze mu gihe cyo kuritangira, nuko papa we amusaba kuguma mu rugo ngo amufashe amatungo.

Aho yamenyeye gusoma no kwandika ngo asigaye abasha gusoma ubutumwa kuri terefone adasomesheje, akabasha kwandika ibaruwa, kandi ubu noneho ngo ntiyanayoba kuko no gusoma ibyapa asigaye abizi.

Margarita Ntakirutimana w’ahitwa mu Muyogoro mu Murenge wa Huye, afite imyaka 56. Na we yabyirutse aragira amatungo, ntiyabasha kwiga, kugeza ashatse umugabo.

Amaze gupfakara muri 2008 yatangiye gucuruza imbuto, agira ngo abone akunyu n’agasabune, ariko ntiyagiye abigeraho uko abyifuza kubera igihombo yaterwaga nokutamenya kubara. Icyakora ntiyigeze acika intege.

Aho yamenyeye gusoma no kwandika ndetse no kubara ubu yumva yaratinyutse, ku buryo yumva n’izindi ndimi yaziga.

Anabwira ab’urungano rwe batazi gusoma no kwandika ko n’ubwo umuntu yaba ashaje bitamubuza kwiga, akanasaba ababyeyi guharanira ko abana babo biga kuko bituma bamenya ubwenge.

Ati “Nta muntu nakwifuza ko akura umwana mu ishuri kuko nanjye nta bwenge nari nzi. Tekereza kubona barampaga amafaranga ngasubiza menshi!”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka