Ubucucike mu mashuri bwateye umufundi guhembwa ayashora mu burezi

Umufundi yiyemeje ko amafaranga ahembwa agomba kuyubakisha amashuri no kwigisha abana bakennye, kugira ngo afashe Leta kugabanya ubucucike mu mashuri.

Amafaranga Mutiganda ahembwa avuga ko azayafashisha Leta kugabanya ubucucike mu mashuri
Amafaranga Mutiganda ahembwa avuga ko azayafashisha Leta kugabanya ubucucike mu mashuri

Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko nta gisubizo kirambye ifitiye ubucucike mu mashuri kubera ubushobozi budahagije.

Munsi y’umusozi wa Bumbogo, mu mudugudu wa Kiliza, Akagari ka Nyabikenke, umurenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo, ni ho Mutiganda Jean de la Croix yashyize ishuri ribanza, ‘rizakomeza gukura kugeza ribaye kaminuza’.

Imiturire yitwa akajagari mu cyaro cy’i Bumbogo, imirima y’urutoki ikikije iryo shuri ndetse n’umuhanda wuzuye icyondo uruhije abantu kurigeraho, ntibyaciye intege Mutiganda ngo bimutere kubaka ishuri arisondetse.

Mutiganda yubatse ishuri rye atarisondetse n'ubwo riri mu cyaro
Mutiganda yubatse ishuri rye atarisondetse n’ubwo riri mu cyaro

Inyubako yaziteye amarangi, azishushanyaho imfashanyigisho z’abana, ashaka ibyangombwa byose birimo intebe, ibitabo n’ibibaho byo kwandikaho, ndetse ko ibiribwa n’amafaranga yose ahemba abarimu ngo yikora ku mufuka we.

Mutiganda agira ati ”Mu tuzu nkodesha ndetse n’akazi k’ubufundi nkora, mbifashijwemo n’Imana niho nkura amafaranga agera kuri miliyoni eshanu akenerwa n’iri shuri buri gihembwe.

“Abatuye hano nk’uko mubibona nta mafaranga y’ishuri ibihumbi 100 babona yo kunyishyura, mu rwego rwo kubafasha mbaca ibihumbi 25 gusa, byongeyeho kandi mu bana 130 biga hano harimo 30 bigira ubuntu kuko ubaretse baba mayibobo”.

Kugira ngo abashe kugumana abarimu ku ishuri, Mutiganda afite imirima asaruramo imyaka akabagaburira. Avuga ko umusazu w’ababyeyi b’abana ungana na miliyoni 1.8Frw muri miliyoni 5Frw zikenerwa buri gihembwe.

Mutiganda avuga ko igitekerezo cyo gushinga ishuri yagikuye ku kibazo yabonaga cy’abana birirwa bakinira imbere y’umuryango iwe batajya kwiga.

Mushimiyimana urerera kuri icyo kigo avuga ko kwegerezwa ishuri byagabanirije bamwe mu bana urugendo rwa kilometero enye bakoraga bajya cyangwa bava ku mashuri ya Leta.

Ati ”Abana banjye bajyaga kwiga kure harenze kilometero enye kandi nta kintu na kimwe bigagayo, ndetse usanga abana baho nta burere bafite”.

 Mutiganda avuga ko abana yigisha bagomba kumera nk'abanya mujyi n'ubwo ari abo mu cyaro
Mutiganda avuga ko abana yigisha bagomba kumera nk’abanya mujyi n’ubwo ari abo mu cyaro

Munyaneza Eugene we akomeza avuga ko uretse urugendo rurerure abana bakora bajya kwiga ku bigo bisanzweho bya Leta, ubucucike mu mashuri nabwo ngo bwagombye gutuma abantu babishoboye biyemeza kuyunganira.

Ati ”Kubera kuba kure kw’amashuri usanga abana benshi ba hano batiga, jye nigeze kujya ku kigo cya Leta nsanga buri shuri ririmo abana 90, ariko hano ntabwo barenga 25.

“Ni yo mpamvu hano biga neza, urabona ko bazi indimi bakamenya imibare. Bageze ku bihekane kandi bakiri mu mwaka wa mbere”.

Munyaneza ari mu batangajwe no kubona umwana witwa Niyomukiza Roselyne w’imyaka irindwi akaba yiga mu mwaka wa mbere, asoma umuvugo wanditse ku mpapuro eshanu adategwa.

Mu kwezi kwa kamena k’uyu mwaka wa 2018, ubwo yari mu Nteko ishinga amategeko, Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Uburezi, Samwel Mulindwa yamenyesheje ko hariho ikibazo cy’ubucucike bukabije mu mashuri.

Ministeri y’uburezi ivuga ko hakenewe byibura amafaranga arenga miliyari 110 yayifasha kubaka ibyumba by’amashuri bishya, kugira ngo ubucucike bugere ku gipimo ngenderwaho cy’abana 45 mu ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

rwose hano mu murenge wa Bumbogo cyane cyane ku ishuri ribanza rya ngara primary school ubucucike bw’abana burakabije kuko ishuri rimwe rba ririmo abana barenze 100 ukibaza uburyo bazagira icyo bamenyaleta nayo ikwiriye kugira icyo ikora.Naho ubundi ni agahomamunwa kandi ntiwakwizera ko ibi byatuma habaho ireme ry’uburezi.

Alias yanditse ku itariki ya: 20-11-2018  →  Musubize

Vraiment abantu nkaba nibo bakenewe kandi mbona ko aba yarateze amatwi impanuro z’umukuru w’igihugu kuko agenda kenshi adukangurira kwishakira ibisubizo by’ibibazo bitwugarije.uyu mugabo rero rwose akomeze ateze imbere kariya gace atuyemo kandi MINEDUC iba ikwiriye kumuba hafi yaba mu nama imugira ndetse n’indi nkunga iyo ariyo yose kugirango icyerekezo afite kibashe kugerwaho.Namubwira inti courage kuko ririya shuri rimajije kuzamura imyumvire y’abatuye kariya gace kandi ubona ko ababyeyi bamajije gutinyuka no gusobanukirwa neza akamaro ko kwigisha umwana,babifashijwemo na MUTIGANDA wafashe umwanzuro mwiza wo gushinga ririya shuri.Bravo kuri Mutiganda kandi akomereze aho

PHILBERT yanditse ku itariki ya: 20-11-2018  →  Musubize

MINEDUC ijye yegera aba bantu bakunda Igihugu gutya irebe umusanzu yabaha kugira ngo ibikorwa batekereje bigere kure. Keep it up Mutiganda! Izina niryo muntu

Flora yanditse ku itariki ya: 20-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka