Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Gicumbi FC yahagaritswe azira imifuniko ya Turbo
Dukuzimana Antoine uzwi ku izina rya "Birabakoraho" wari usanzwe ari umunyamabanga w’ikipe ya Gicumbi FC, yamaze guhagarikwa kuri uwo mwanya azira kunyereza amafaranga yavuye mu irushanwa rya Bralirwa ryo gukusanya imifuniko ya Turbo.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wa Gicumbi FC Munyakazi Augustin, rigaragaza ko Dukuzimana yahagaritswe igihe cy’agateganyo kingana n’amezi atatu.
Dukuzimana Antoine ahagaritswe nyuma y’igenzura ry’uko umutungo w’ikipe wakoreshejwe aho bavuga ko basanze yaranyereje amafaranga angana na miliyoni imwe y’Amanyarwanda yavuye mu irushanwa ryo gutoragura imifuniko ya Turbo ryari ryateguwe na BRALIRWA.
Muri iyo baruwa bavuga ko ayo mafaranga Gicumbi yabonye yagombaga kugezwa kuri konti y’ikipe ariko ntagereho.
Si ayo gusa, bivugwa ko hari n’andi mafaranga ibihumbi magana atatu y’Amanyarwanda ikipe ya Gicumbi yahawe n’ikipe ya Rayon Sports kubera umukino wa Gicuti bakinnye, nayo uwo wari umunyamabanga wa Gicumbi atarayashyize kuri konti y’ikipe.
Muri iyo baruwa kandi, hagaragaraho ko yagiye asabwa kwishyura ayo mafaranga ariko ntiyishyure, bituma bamufatira icyemezo cyo kuba bamuhagaritse kuri uwo mwanya mu gihe cy’amezi atatu.
Ihagarikwa rye rije mu gihe iyo kipe ivugwamo ibibazo by’umusaruro mubi mu kibuga dore ko kugeza ku munsi wa 5 wa shampiyona iri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe gusa ku manota 15.
National Football League
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
abantu nkabo nibo
biganje muli foot birababaje gusa uko iminsi igenda yigira mbere niko ibagaragaza mutegereze muzabona byinshi
baratinze kwirukana abaswa nkabo muli foot nubundi nicyo kibagenza
nandi makipe abonereho niyo mahugurwa dogori yabahaye
baratinze kwirukana abaswa nkabo muli foot nubundi nicyo kibagenza
nandi makipe abonereho niyo mahugurwa dogori yabahaye
baratinze kwirukana abaswa nkabo muli foot nubundi nicyo kibagenza
nandi makipe abonereho niyo mahugurwa dogori yabahaye