Uruganda rw’amajwi n’amashusho mu Rwanda, isoko y’akazi mu minsi iza

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rutangaza ko rwasanze umwuga wo gutunganya ibijyane n’amajwi ndetse n’amashusho uri mu myuga yihuta mu gutera imbere mu Rwanda.

Kaliza Belize , umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB
Kaliza Belize , umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB

Ibyo ngo biri mu byatumye rwiyemeza gushyiraho ihuriro rigamije guhuza ababikoramo, kugira ngo bungurane ubumenyi banahane ibitekerezo byatuma barushaho gutera imbere.

Kaliza Belize, umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, yabitangaje ubwo yatangizaga ihuriro ryiswe “Kigali Audiovisual Forum”, ryatangiye i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ugushyingo 2018.

Yagize ati “Twasanze ibyo gutunganya amajwi n’amashusho biri mu byihuta cyane mu gice cyahariwe ubuhanzi. Mu guteza imbere impano dufite no gufasha abakora filimi mpuzamahanga, bituma dutanga amahirwe yo guhanga imirimo. Muri iri huriro ryatangiye tuzagira umwanya mwiza wo guhanahana ubunararibonye no kwigira ku batubanjirije muri uyu mwuga.”

 Ishimwe Samuel, Umunyarwanda wandika filime akanaziyobora
Ishimwe Samuel, Umunyarwanda wandika filime akanaziyobora

Ishimwe Samuel , umwanditsi wa filime akanaziyobora, avuga ko gukora filime bikigoye mu Rwanda ariko akemeza ko ahari ubushake nta rwitwazo kuko hari n’ibindi biborohereza birimo ikoranabuhanga.

Ati “Iyo ufite ubushake nta cyaguhagarika. Gukora filime birakugora ariko ntiwabihagarika. Ubu nta rwitwazo rugihari kuko dusigaye turi mu gihe cy’ikoranabuhanga ritworohereza, ku buryo iyo ukunda ikintu ukigeraho.”

Ishimwe yakoze filime ngufi yise “Imfura” yanatsindiye ibihembo bitandukanye mu ruhando mpuzamahanga. Ariko avuga ko ukwamamara kw’iyo filime bitari gushoboka iyo ataza kuba yihangana.

Ati “Igitekerezo cya filime cyavuye ku buzima nabayemo. Ariko nk’Umunyafurika winjiye mu mwuga wo gukora filime byarangoye cyane kuko hari byinshi tutarageraho bidufasha gukora filime nziza bitewe n’uko nta baterankunga dufite.”

Kabera Eric nawe azwi nk'umwe mu bagize uruhare mu guteza imbere uruganda rwa sinema mu Rwanda
Kabera Eric nawe azwi nk’umwe mu bagize uruhare mu guteza imbere uruganda rwa sinema mu Rwanda

Ariko yizera ko iryo huriro ari umwanya mwiza w’abafata ibyemezo, bakamenya ibibazo bahura nabyo kandi bakazafata ingamba zizatuma umwuga wo gukora filime utera imbere.

Iryo huriro ry’iminsi itatu, ryahuje abakora mu mwuga wo gutunganya amajwi, amashusho, impuguke muri uwo mwuga ndetse n’abafatanyabikorwa bawo. Ni ryo huriro rya mbere ribaye mu Rwanda, ariko ryitezweho kuba imbarutso y’andi menshi mu myaka iri imbere.

Iri huriro rizamara iminsi itatu
Iri huriro rizamara iminsi itatu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka