
Ikipe y’u Rwanda yegukanye umwanya wa Kabiri mu irushanwa Nyafurika
Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa hakinwe mu cyiciro cyo gusiganwa umuntu ku giti cye mu makipe, aho bateranya ibihe buri mukinnyi yakoresheje hakarebwa ikipe yakoresheje igihe gito.
Ikipe ya Eritrea iri no gukinira iwayo, niyo yaje ku mwanya wa mbere, ikurikirwa n’u Rwanda rwari rugizwe na Mugisha Samuel, Munyaneza Didier, Manizabayo Eric na Mugisha Moise.
Muri iri siganwa riri gukinwa n’abakinnyi batarengeje imyaka 23, kuri uyu wa Kane baraba bakina no gusiganwa umuntu ku giti cye ariko hatarebwa ikipe (Individual Time Trial)
Ohereza igitekerezo
|