
Umukino watangiye Amavubi asatira aho yakoreshaga uruhande rw’iburyo rwacagaho Jacques Tuyisenge.
Ku munota wa 12, Amavubi yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Jacques Tuyisenge ku mupira yahawe na Fitina Ombolenga.
Ku munota wa 15, ikipe ya Centrafrica yahushije uburyo bwari bwabazwe ku bakinnyi babo Habibou Habib na Kondogbia, bazamutse bahererekanya neza imbere y’izamu ariko Manzi Thierry akura umupira ku kirenge cya Habib Habibou umupira awushyira hanze.
Kagere nawe yashoboraga kubonera Amavubi igitego cya kabiri ku munota wa 17 ku mupira yahawe ariko ategerwa imbere y’urubuga rw’amahina rwa Centrafrica.
Ku munota wa 28, Centrafurika yishyuye igitego ku burangare bwa ba myugariro b’Amavubi aho rutahizamu Habibou Habib yabasimbukanye agatsinda igitego n’umutwe.
Ku munota wa 44, Amavubi yatsinze igitego cya kabiri ku ikosa ryakozwe n’umuzamu wa Centrafrica wasohotse nabi mu izamu Jaques Tuyisenge akamuroba.
Amavubi niyo yakomeje no kwiharira umukino mu gice cya kabiri aho yahushije ubundi buryo bukomeye burimo ubwa Jaques Tuyisenge na Rwatubyaye Abdul.
Uko iminota yakomezaga kurangira, ikipe ya Centrafrica yaje kwishyura igitego cya mbere, maze mu minota y’inyongera Kondgobia ahita ashyiramo icya kabiri, umupira urangira amakipe yombi atahanye inota rimwe.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi
Amavubi: Kimenyi Yves, Fitina Ombolenga , Rwatubyaye Abdul,Manzi Thierry, Emmanuel Manishimwe, Ally Niyonzima, Buteera Andrew, Bizimana Djihad,Tuyisenge Jaques, Muhadjili Hakizimana, Meddy Kagere.
Les Fauves: Lembet Geoffrey Didace, Ngam Ngam St Cyr,Eloge Enzo Yamissi,Vivien Mabide,Foxi Kethevoama,Anzite Touadere,Bruce Nicaisse Zimbori,Fred Nimani,Geoffrey Kondogbia,Habibou Habib,Amos Christopher.
Amavubi yaherukaga gukinira kuri Stade Huye mu 1974, ubwo habaga ibirori byo gutaha iyi stade aho Ikipe y’igihugu yari yatoranijwe icyo gihe yakinnye n’abandi bakinnyi batari bagize amahirwe yo guhamagarwa.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|