Ntore Habimana na Axel Mpoyo bahagaritswe umwaka batagaragara mu bikorwa bya Basketball
Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryatangaje ko ryahagaritse abakinnyi babiri, Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyo igihe cy’umwaka umwe (1 year suspension) batitabira ibikorwa byose bya Basketball biri mu nshingano zaryo.
Aba bakinnyi bafatiwe iki cyemezo nyuma yo kutitanira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu yari yabahamagaye mu mwiherero wo kwitegura imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi cya FIBA mu Karere ka Afurika, nyamara bari bararekuwe n’amakipe basanzwe bakinamo.
FERWABA yavuze ko iki cyemezo gifashwe hakurikijwe amategeko ya FIBA n’imyanzuro y’Inteko Rusange y’iri shyirahamwe, isaba ko umukinnyi wahamagawe mu Ikipe y’Igihugu agomba kubahiriza ubwo butumire.
Iri shyirahamwe ryashimangiye ko rikomeje gushyira imbere ikinyabupfura, ubwitange no kubaha inshingano z’Ikipe y’Igihugu, nk’ishingiro ry’iterambere rya Basketball mu Rwanda. Kugeza ubu nta mpamvu zizwi aba bakinnyi batanze zituma batazitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu.
Tariki 11 Kamena 2026, nibwo Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abagabo ya Basketball, Murenzi Yves yahamagaye abakinnyi 16 azakuramo abo agomba kwifashisha mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027. Kuri uru rutonde hagaragaraho Ntore Habimana ndetse na Axel Mpoyo.
Iyi mikino ya Kabiri y’ijonjora izabera muri Angola kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 5 Nyakanga 2026.
Icyiciro cya mbere cy’iyi mikino, Ikipe y’u Rwanda yitwaye nabi itsindwa imikino yose uko ari itatu, bituma isoza ari yo ya nyuma mu Itsinda C ririmo Guinea yariyoboye n’amanota atandatu, Tunisia n’amanota atanu na Nigeria y’amanota ane.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|