Rusizi: Igishushanyo mbonera cy’umujyi kizibanda ku b’amikoro make

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi burahumuriza abazwi nka ba kavukire, bafite amikoro make, ko igishushanyo mbonera gishya ntawe kizatsikamira.

Umujyi wa Rusizi wari usanzwe ufite igishushanyo mbonera abaturage batibonagamo
Umujyi wa Rusizi wari usanzwe ufite igishushanyo mbonera abaturage batibonagamo

Abafite amikoro make muri aka karere bari bategereje kwimurwa nk’uko igishushanyo mbonera cyabanje cyabiteganyaga.

Abatuye muri uyu mujyi kandi banakunze kugaragaza ko iki gishushanyo mbonera kitabahaga amahirwe yo kugerageza kwiteza imbere, nk’uko uwitwa Ntigurirwa Leon abivuga.

Agira ati “Ntabwo ba rubanda rugufi bashobora gukurikiza igishushanyo mbonera niboneye ngo babishobore. Umujyi waba uwabakire gusa, kandi nabo ntibashobora kubaka ubutaka bwose buhari ngo baburangize.”

Nyuma yo kujya inama n’abaturage no kuganira n’impuguke, kuri ubu igishushanyo mbonera cyari gisanzweho kigiye kongera kuvugururwa, kugira ngo n’aba batacyibonagamo ntibahezwe.

Impuguke mu gukora ibishushanyo mbonera zo muri Singapore nizo ziyambajwe mu gusubiramo igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Rusizi abaturage bose bazibonamo
Impuguke mu gukora ibishushanyo mbonera zo muri Singapore nizo ziyambajwe mu gusubiramo igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Rusizi abaturage bose bazibonamo

Kankindi Leoncie, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko icyo gishushanyo cyagennye uburyo bwose abantu bazahabwa amahirwe yo kuguma kuri gakondo zabo.

Ati “Uyu munsi nutishoboye hari uburyo ari butekerezweho kuri cyagishushanyo mbonera agume gutura kuri ya gakondo ye ya Kamembe, gihundwe n’ahandi ariko bijyanye n’ubushobozi afite.

“Niba uyu munsi hari udashoboye kubaka inzu y’ubucuruzi azegera ushoboye kuyubaka bavange imigabane bagire igikorwa bahuriraho.”

Abaturage bakiranye iyi nkuru ibyishimo kuko hari abari bafite ubutaka ariko amikoro atabemerera kubwubakaho, nk’uko byari bimeze k’uwitwa Nyiransabimana Aimee.

Ati “Njyewe mfite uburenganzira bwo kubaka maranye imyaka ibiri ariko igishushanyo baramutse bagisubiyemo nshobora kwihangana nkarya ideni nkubaka inzu iciriritse ariko itageretse nk’uko babidusabaga mbere.”

Biteganyijwe ko ivugururwa ry’igishushanyo mbonera cy’imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka, rizamara amezi 18. Rizakorwa n’impuguke zo muri Singapore.

Izo mpuguke ni zo zahawe isoko na Leta y’u Rwanda, ryo gukora ibishushanyo mbonera by’imijyi yose yunganira Kigali uko ari itandatu irimo n’uwa Rusizi.

Abayobozi batandukanye zeretswe uko igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Rusizi kizaba giteye
Abayobozi batandukanye zeretswe uko igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Rusizi kizaba giteye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka