Ubusinzi ku isonga ry’impanuka mu Rwanda

Hari abagenzi basaba Polisi kuneka aho abashoferi banywera inzoga n’ibindi biyobyabwenge, kuko ngo ari byo bibateza gukora impanuka.

Polisi y'Igihugu yatangiye ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda muri iki cyumweru
Polisi y’Igihugu yatangiye ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda muri iki cyumweru

Babitangaje nyuma y’ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda, bwakozwe na Polisi ifatanije n’Abayobozi b’Umujyi wa Kigali n’akarere ka Nyarugenge kuri uyu wa mbere.

Aba bagenzi bavuga ko umuvuduko ukabije ari wo wazaga mu biteza impanuka nyinshi, ariko ko icyo kibazo cyakemuwe n’akuma kawugabanya kitwa ‘speed governor’.

Umwe mu bagenzi waganirije Kigali today agira ati:”Abashoferi basigaye batwara nk’abasaze kuko baba basinze, ni bo bantu badepasa (baca ku zindi modoka) nabi. Nta kintu batinya kuko na moto barazigonga. Jyewe ntabwo nagenda kuri moto”.

Uyu mugenzi akomeza agira ati:”Turasaba ubuyobozi ko mu tubari turi hafi ya za gare hose, bashyiraho abagenzuzi kugira ngo abashoferi nibaza kuhanywera inzoga bagiye gutwara abagenzi, babihanirwe”.

Hari undi mugenzi uvuga ko uretse imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, iz’abantu ku giti cyabo ndetse na moto, nabyo ngo bakwiriye guhabwa ‘speed governor’.

Ku rundi ruhande, bamwe mu bashoferi bahakana ko ntawushobora kwiha gutwara ikinyabiziga yanyweye inzoga, ndetse bakemeza ko badakora impanuka kubera umunaniro kuko basimburana ku modoka imwe ari babiri babiri.

Umushoferi wa RFTC wavaga i Nyabugogo yerekeza ahitwa i Batsinda agira ati:”Kubaho kw’impanuka haba hariho ubundi burangare ariko butarimo umunaniro.”

“Ikindi nakubwira ni uko aka kazi utagashobora washyizemo byeri ngo bikunde, tunywa twaruhutse ‘my friend”.

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwakoreye ubukangurambaga ahitwa ku Giticyinyoni, aho busaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y'umuhanda
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwakoreye ubukangurambaga ahitwa ku Giticyinyoni, aho busaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda

Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru mu mpera z’iki cyumweru, Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye avuga ko Inteko iri mu nzira zo gutora Itegeko ryambura abantu impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Ministiri Busingye agira ati:”Dukeneye discipline mu muhanda, uzasimbuka ‘zebra’(imirongo y’umweru) abantu bashaka kwambuka, nubikora gatatu bazakuvana burundu ku gutwara, abandi bajye bagutwara”.

“Polisi izajya itanga amanota 100 uko umwaka utangiye, ikosa wakoze bavaneho arindwi, irindi 10, irindi bavaneho 15, nugeza kuri zero bafate ‘permis”.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko kuva mu kwezi kwa mbere kugera muri Nzeri uyu mwaka wa 2018, habayeho impanuka 437 zakomerekeyemo abantu 662.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahubwo iyo urebye neza,usanga mu Rda accidents ziba ugereranyije no mu bindi bihugu,abatwara ibinyabiziga baragerageza.Nko mu Burusiya ama accidents aba kubera umuvuduko,ubusinzi,usanga birenze.

@@@@ yanditse ku itariki ya: 21-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka