Abakora ’Made in Rwanda’ barajwe ishinga no guhaza isoko ry’u Rwanda

Imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda rigarutse ku nshuro ya kane, rikomeje gahunda yo kumenyekanisha no guhuza abakora ibikorerwa mu Rwanda n’isoko ry’u Rwanda.

Uruganda rwa Burera rumaze gutanga imirimo 250
Uruganda rwa Burera rumaze gutanga imirimo 250

Made in Rwanda Expo izatangira tariki 28 Ugushyingo kugeza tariki 4 Ukuboza 2018, izitabirwa n’abamurika ibikorwa byabo barenga 400, nk’uko bitangazwa na Kabera Eric ushinzwe itangazamakuru mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF).

Mu mamurika yashize, hagiye hagaragara ibikorwa byiza ariko nyuma y’imurikagurisha ntibyongere kugaragara ku isoko.

Ntagengerwa Theoneste , umuvugizi wa Made in Rwanda, yasobanuye ko ibyo biterwa ahanini n’uko abamurika benshi baba bagifite ibitekerezo byiza ariko bakananirwa kubishyira mu bikorwa.

Avuga ko yizeye ko kuri iyi nshuro abacuruzi benshi bazamurika ibikorwa bizahaza isoko kandi bikaba bifite ubwiza n’ubuziranenge.

Yatanze urugero rwa bimwe mu bikorwa byateye imbere yizeye ko bidashobora kubura ku isoko. Muri byo ngo harimo inganda zikora imyenda nka C&H Garment, East Africa Sewing Ltd, ndetse n’urundi rushya rwitwa Burera Garments.

Ati “Inganda zikora imyenda zikubise agashyi ku buryo hari izimaze kugira ubushobozi bwo gukora imyenda mu buryo buhagije igihe bahawe isoko.”

Abdul Wahab Harelimana, umuyobozi w’uru ruganda rwa Burera Garments, avuga ko mu mezi atandatu gusa urwo rugana rumaze kubona isoko ryo kujya rudodera imyenda ibigo by’amashuri 10.

Ati “Ibiciro byacu ni byiza ugereranyije n’ibiciro by’imyenda ituruka ku isoko ryo hanze y’igihugu ariko usanga imiterere yayo ari imwe.”

Imyenda ya siporo ikorwa na Burera Garments
Imyenda ya siporo ikorwa na Burera Garments

Harelimana avuga ko kuri ubu bakoresha abakozi bagera kuri 250, bafite ubushobozi bwo gukora imyenda 600 ku munsi.

Mu bindi Made in Rwanda ikora ni uguteza imbere ba rwiyemezamirimo bakiri bato nabo bari guhanga ibintu bitandukanye.

Uwajeneza Pacifique uhagarariye ba rwiyemezamirimo bakiri bato muri PSF, avuga ko bafashe ingamba zo gufasha urubyiruko kugira ngo bateze imbere ibikorwa byayo kuko basanze hari byo rutakwigezaho rudatewe inkunga.

Ati “Twasanze hari urubyiruko rufite ibitekerezo ariko ntibashobore kubishyira mu bikorwa ngo bigere ku isoko kubera nta bushobozi buhagije bafite. Turi kubashishikariza kwibumbira mu mashyirahamwe, bizatuma bagira aho babarizwa no kumenyekanisha ibyo bakora.”

Ihuriro ry’Urubyiruko rw’abakora ubuhinzi mu Rwanda (RYAF) riri mu mahuriro y’urubyiruko yashinzwe ngo ahuze urubyiruko rukora ibikorwa by’ubuhinzi. Aho bibanda mu kujyanama mu bijyanye n’ubuhinzi, ubworozi ndetse n’ibijyanye no kubungabunga amashyamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka