Gukunda guhabwa, ni ingeso Perezida Kagame yemeza ko yoretse Afurika

Perezida Paul Kagame, umaze umwaka ayobora Afurika yunze Ubumwe (AU), yemeza ko bitazorohera Afurika kwikura mu bukene bwayibase kubera imyumvire yo gutega amaboko.

Perezida Kagame amaze umwaka ayobora AU, kuko ari u Rwanda rwari rutahiwe muri 2018
Perezida Kagame amaze umwaka ayobora AU, kuko ari u Rwanda rwari rutahiwe muri 2018

Mu kwezi k’Ukuboza 2018, Perezida Kagame araba asoje manda y’umwaka ku buyobozi bwa AU, kuko u Rwanda ari rwo rwari rutahiwe kuyobora uwo muryango, rukazakurikirwa na Misiri izayobora umwaka wa 2019.

Muri uyu mwaka, niho mu mateka y’uwo muryango habaye impinduka zikomeye kandi zizakomeza gushyirwa mu bikorwa kuko kuva mu 2016 Perezida Kagame ari we washinzwe kuyobora komisiyo yahawe ishingano zo gukora amavugurura muri AU.

Zimwe mu mpinduka zabaye muri uyu mwaka wonyine, harimo gusinya amasezerano yo kwemeza isoko rusange ibihugu bya Afurika bihuriyeho ndetse no gukuraho inzitizi ku rujya n’uruza rw’abantu.

Hanakozwe impinduka mu bijyanye no kwishakamo inkunga ituma imirimo ya AU ikorwa, aho gutegereza inkunga ituruka hanze ubu ibihugu byose byiyemeje kwishakamo umusanzu wa 02% avuye mu bicuruzwa byinjira muri buri gihugu.

Ibyo byose ariko, Perezida Kagame yemeza ko bigoye mu gihe Abanyafurika benshi bagihatirwa kugira uruhare no muri bike bashoboye kwikorera, ahubwo bagashimishwa n’uko hari undi wabibakorera.

Agira ati “Muri Afurika dukunda kwisuzuguza. Hari aho usanga Abanyafurika basaba ibyo basanzwe bafite. Bamwe basaba abantu kubatakazaho amafaranga kandi basanzwe bafite ubushobozi bwo kubyikorera. Ni ikibazo cy’imyumvire.

Yongeyeho ati “Ikibura (muri Afurika) ni ukubasha kuvuga ngo dufite ubushobozi n’ubwenge bwo kwitekerereza. Nta mugabane n’umwe ufite ubukungu nk’uwacu. Ariko ikibazo umuntu yakwibaza ni ikibura kugira ngo twikorere ibyo dukeneye no kwigeza aho twe ubwacu twifuza kugera.”

Perezida Kagame yabibwiye abagize umuryango w’abayobozi bakiri bato ku isi rizwi nka "Young Presidents Organization (YPO)", kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ugushyingo 2018.

Buri mwaka uwo muryango ugizwe n’abanyamuryango barenga 26.000 baturutse mu bihugu 130 byo ku isi, usanzwe wohereza abanyamuryango bawo kuza kuganira na Perezida no kumubaza bimwe mu bibazo baba bafitiye amatsiko.

Perezida Kagame yababwiye ko igihe kigeze cyo guhindura ibyo Afurika ihabwa, kuko hashize imyaka myinshi Abanyafurika babona bike cyane kurusha ibyo bakwiye. Akemeza ko ibyo bizahindurwa no gukorera hamwe ndetse no guhindura imyumvire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo president Kagame avuga nibyo.Abantu nyamwinshi bakunda ibyubusa.Nyamara Afrika ifite Natural Ressources nyinshi cyane:Oil,minerals,amashyamba,imigezi,ubutaka bwera,amatungo,etc...Yesu ubwe yavuze ko "gutanga bishimisha kurusha guhabwa".Bisome muli Ibyakozwe 20:35.Abanyafrika baramutse bakoze,nabo bafasha ibindi bihugu.Cyokora gufasha abakene ni itegeko ry’imana.Burya no kubwiriza abantu ubwami bw’imana,nabyo ni ugufasha abantu kandi ni umurimo Yesu yasabye abakristu nyakuri bose nkuko dusoma muli Yohana 14:12.Kubera ko uba ubereka inzira ijyana ku buzima bw’iteka muli paradizo.Ikibazo nuko abakunda ibyerekeye imana ari bake cyane.Benshi bavuga ko "nta mwanya bafite".Bene abo banga kumva,Imana ivuga ko batazabona ubuzima bw’iteka.Dukore cyane kugirango tubeho,ariko dushake n’Imana cyane,niba dushaka kuzaba muli Paradizo.

gahakwa yanditse ku itariki ya: 19-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka