Utumashini tugabanya umuvuduko, twagabanyije impanuka ku kigero cya 20%
Polisi y’igihugu irasaba abafatanyabikorwa bayo mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda gufatanya, abatwara ibinyabiziga bakajya babitwara babifitiye ibyangombwa by’umwihariko abatwara abantu mu buryo rusange bakarushaho kurangwa n’ubunyangamugayo.

Ibyo Polisi yabisabye kuri uyu wa mbere 19 Ugushyingo 2018, mu nama yagiranye n’abafite aho bahuriye n’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, hatangizwa icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda.
Ni inama yareberaga hamwe icyakorwa kugira ngo impanuka zo mu muhanda zitwara ubuzima bw’abantu, abandi zikabamugaza zigabanuke.
Muri iyo nama kandi byagaragajwe ko kuva aho imodoka zitwara abagenzi zishyiriwemo utumashini tugabanya umuvuduko impanuka zagabanutseho 20%.
Nubwo zagabanutse ariko polisi y’igihugu igaragaza ko hari ubuzima bw’abantu bukomeje gutakarira mu mpanuka zo mu muhanda, kandi ahanini zigaterwa n’abatwara ibinyabiziga.
Umuyobozi wa polisi y’igihugu IGP Dan Munyuza yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu ma koperative y’abatwara abantu, bakajya baganira kandi bibukiranya ku ndangagaciro zikwiriye kubaranga.
Agira ati:”Buri moto itwarwe n’umuntu wabyigiye kandi ufite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, dukemure ikibazo cy’abatwara ibinyabiziga batabifitiye ububasha.
Dukemure ikibazo cy’abantu batagira ikinyabupfura, abashoferi na ba nyir’ibigo bitwara abantu bagire aho bahurira baganire ku bibazo bigenda bigaragara muri uru rwego, bidufashe kugira abashoferi b’abanyamwuga bitwara neza, abitwara nabi bajye ku ruhande”.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe amakoperative Prof Harerimana Jean Bosco we asanga hakwiye gushyirwa imbaraga mu kunoza inyigisho zitangirwa mu mashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, ku buryo abayarangizamo baba ari abantu bafite indangagaciro zo gutwara abantu benshi.
Ati”Turasaba ko ayo mashuri yigisha abantu batwara abantu benshi kugira akandi kantu kiyongeraho kerekana ko afite ubwo bunyamwuga n’ubunyangamugayo”.
Uko impanuka ziyongera kandi ngo ni nako zitwara amafaranga menshi mu bigo by’ubwishingizi no mu kigo cyihariye cy’ingoboka (special Guarantee Fund).
Umuyobozi w’icyo kigo Dr Nzabonikuza Joseph avuga ko ibyo byatumye ibigo by’ubwishingizi bizamura imisanzu byaka, binagira ingaruka yo kuba hari abatwara ibinyabiziga bitagira ubwishingizi.
Polisi igaragaza ko impanuka 42% ziterwa n’uburangare bw’abashoferi, 24% zigaterwa n’umuvuduko ukabije, 18% kunyuranaho nabi kw’ibinyabiziga, 28% zigaterwa na moto,14% ziterwa n’amagare naho 30% zigaterwa n’abanyamaguru.
Ohereza igitekerezo
|