Uburasirazuba: Uburondwe mu matungo bwavugutiwe umuti

Aborozi bo mu Ntara y’Uburasirazuba baravuga ko bashimishijwe cyane no kubona umuti mushya wica uburondwe witwa RABCIDE, ngo kuko kuva aho batangiriye kuwukoresha nta ndwara ziterwa n’uburondwe zikirangwa mu matungo yabo.

Uyu niwo muti mushya wica uburondwe mu matungo
Uyu niwo muti mushya wica uburondwe mu matungo

Ni umuti aborozi bemeza ko umaze ukwezi kumwe ku isoko, ariko ngo umaze kugaragaza ko wica uburondwe bitandukanye n’imiti bakoreshaga mu minsi yashize yari yarananiwe.

George Gafuruka wororeye mu Kirebe mu Murenge wa Rwimiyaga yabwiye Kigali Today ati:”Muri make twari twarabuze imiti yica uburondwe. Iyo twagiraga twarateraga uburondwe ntibupfe, ariko ubu ntabwo nta burondwe bukirangwa mu matungo yacu”.

Damas Gasana nawe yemeza ko kuba imiti yari isanzwe ikoreshwa yari imaze kunanirwa kwica uburondwe byanatezaga izindi ndwara
Uyu muti wica uburondwe wa RABCIDI ucuruzwa mu Rwanda na kompanyi yitwa RABSCO Ltd, isanzwe icuruza imiti y’amatungo ndetse n’izindi nyongeramusaruro zo mu buhinzi.

Gasigwa Claude umuganga w’amatungo ukorera muri iyo kompanyi, yabwiye Kigali Today ko uyu muti bajya kuwuzana ku isoko bari bamaze kubona ko iyari isanzwe ikoreshwa yasaga n’iyananiwe, kandi ko uyu wabanje gukorerwa igeragezwa bagasanga wabasha guhangana n’uburondwe.

Gasigwa ariko avuga ko n’ubwo uyu muti wica uburondwe aborozi bagomba kwibuka kuhagira amatungo yabo mu bihe byiza kandi bakayuhagira neza.

Ati:”Rabcide ni nziza mu kwica uburondwe, gusa hari n’indi nka Permapai, na Mitraz,… ariko uyunguyu aborozi bamaze kuwukoresha batubwiye ko ukora neza kandi twabanje kuwukorera isuzuma”.

Hehe n'uburondwe mu matungo
Hehe n’uburondwe mu matungo

Sindayigaya Faustin umujyanama mu by’ubworozi akaba ari n’umucuruzi w’imiti y’amatungo mu karere ka Nyagatare, nawe yemeza ko kuva aho uyu muti utangiriye gukoreshwa hari icyahindutse ku bijyanye n’indwara ziterwa n’uburondwe, kandi ko aborozi nabo bari kwitabira kuwukoresha kuko bamaze kubona ko ukora neza.

Muri rusange aborozi basabwa gukoresha uwo muri wa RABCIDE neza bakawufungura neza bakurikije ibipimo biriho. Ni ukuvuga gukoresha ml 50 z’umuti muri litiro 20 z’amazi ubundi bakabanza kuwuvanga cyane, kandi izo litiro 20 zikuhagirwa inka nibura 4 cyangwa 5.

Mu gihe buhagira Inka aborozi bibutswa kwibanda ahantu uburondwe bukunze kwihisha nko mu maha, ku icebe mu matwi no mu binono kugirango bizere ko uburondwe bupfuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka