Benshi bagiye gucika ku rwagwa bagane Heineken

Abenshi mu bakunzi b’iki kinyobwa gisembuye, bahamya ko iryoha ariko ngo igiciro cyayo si buri wese wakigondera. Ibi bigiye kuba amateka kuri bo kuko guhera mu Ukuboza uyu mwaka wa 2018, Heineken itangira kwengerwa mu Rwanda ndetse igiciro cyayo kikava ku mafaranga 1000 Rwf kikaba 800 Rwf nk’uko uruganda Bralirwa Plc rugiye kujya rwenga iyi nzoga rubitangaza.

Kwengerwa mu Rwanda bizatuma ihenduka
Kwengerwa mu Rwanda bizatuma ihenduka

Bralirwa yatangaje ko izatangira kwenga iyi nzoga tariki 20 Ukuboza 2018. U Rwanda ruzaba rubaye igihugu cya cyenda gifite urushya rwo kwenga iki kinyobwa muri Afurika yose aho ruzaba rukurikira Nigeria, Afurika y’Epfo, Namibia, Algeria, Maroc, Misiri, Tunisia ndetse na Ethiopia.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze n’uru ruganda, Victor Madiela, Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa Plc, yagize ati “Heineken izahita ihendukira abanyarwanda aho igiciro cyayo kizava ku 1000Frw kikagera kuri 800Frw ku icupa rya cl33 risubizwa, bifashe abanyarwanda kwishimira uburyohe bwa Heineken.”

Iri tangazo kandi rikomeza rivuga ko kwemerera u Rwanda gutunganya Heineken bigaragaza icyizere rwagiriwe n’uruganda HEINEKEN NV, ruharanira kugendera ku ndangagaciro yo gukora ibinoze no kudatakaza umwimerere.

Umuyobozi ushinzwe ikorwa n’ikwirakwizwa ry’Ibinyobwa muri Bralirwa Plc, Bokelman Sander, yavuze ko Heineken izagumana umwimemerere wayo bitewe n’uko idaturuka kure ndetse ngo uburyohe bwayo buzaba bungana nk’ubwo uyinywereye i Amsterdam yakumva.

Umuyobozi wa Bralirwa Plc uyobora yavuze ko kwengera iki kinyobwa mu Rwanda ari bizongera amahirwe y’ishoramari kuri uru ruganda ndetse n’abatanyabikorwa barwo kuko bazajya baranguza iyi nzoga ibihugu bituranyi by’u Rwanda.

Yongeyeho ati “Uyu mushinga uri muri gahunda ya ‘Made in Rwanda’, buri Munyarwanda akwiye kuwishimira. Mu kuva ku gutumiza hanze Heineken igatangira kwengerwa mu Rwanda, bizafasha Bralirwa Plc kurushaho kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.”

Igitekerezo cyo kwenga Heineken cyaturutse ku musore w’imyaka 22 y’amavuko, Gerard Adriaan Heineken waguze urwengero rwa De Hooiberg i Amsterdam mu 1864.

Mu gushaka gukora impinduka muri uru rwegero, mu 1886 yashinze laboratwari yo kuvumbura umusemburo wakoreshwa mu kwenga inzoga itandukanye n’izindi kandi ifite umwimerere.

Dr Hartog Elion w’Umufaransa niwe wahawe akazi ko gukora umusemburo, maze ku bufatanye na Louis Pasteur, bavumbura umusemburo wa A-Yeast na D-Yeast uru ruganda rukesha uburyohe n’impumuro yihariye y’iki kinyobwa.

Mu 1989, iyi nzoga yegukanye umudali wa zahabu mu imurikagurisha ryabereye i Paris.

Iyo nzoga igizwe n’ibintu bitatu, ingano za sayiri (barley), igihingwa kizwi nka hops n’amazi.

Iyi nzoga icuruzwa mu bihugu 170 ku isi, ikozwe mu bintu bitatu by’ingenzi, ingano za sayiri, hops ndetse n’amazi. Urugamba Heineken Nv rwohereza ku isoko ibinyobwa birenga miliyoni 25 buri munsi.

Bralirwa yari isanzwe itumiza ibinyobwa bya Heineken ku cyicaro cy’uruganda mu Buholandi guhera mu 1961.

Kuva mu 1971, Bralirwa yashinzwe yabaye Ishami rya Heineken Group aho iyifitemo imigabane ingana na 75%, mu gihe 25% ari iy’abanyamigabane bandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikibazo ni uko wazivuyeho kuberako utabashije kuziguri buriya nibiba kuvumba uzajya uzinywana inzara ahubwo nfite ubwoba ko uzazivana mugacuma zikakuvana mubagabo! None urabona umucuruzi wungutse 2M kunywa heineken ari ikibazo gikomeye?? Aribyo nujya kugura n’ ipantaro uzajya utekereza k’ umufuka w’ umuceri! Muri Economics demand niyo ituma habaho supply. Ese wari uziko habaho tax on consumption?? Uwishyuye tax we urabiziko aba ateza igihugu imbere kuburyo budashidikanwaho. Muvandimwe rero uzinywere ahubwo wirinde gusesagura.

Kibihira Felix yanditse ku itariki ya: 20-11-2018  →  Musubize

ABANYWI NABABWIRA IKI!NIBA HARI INZOGA YAMBIHIYE NI HEINEKEN. GUSA MUJYE MWIBUKA KO 1,000 FRW ARI AMAFARANGA MENSHI KU NZOGA (MUTZIG, PRIMUS ZOSE NDAZIVUGA). UZI KO 800 FRW CYANGWA 1,000 FRW ARI MENSHI KU NZOGA??? NI IKILO 1 CY’UMUCERI UBA WISHYUYE! NUNYWA IKAZIYE NI HAFI AGAFUKA 1 K’UMUCERI (15 KG). UMUNTU YANSANZE NYWA, AMBWIYE NGO MUGURIRE MUBWIRA KO NTA MAFARANGA MFITE. AGARUTSE ASANGA BAMPAYE IRINDI CUPA. ARAMBWIRA ATI:"ARIKO UZI KO ICUPA RIMWE RYA MUTZIG ARI IKILO 1 CY’UMUCERI?". NABITEKEREJEHO NYUMA NUMVA YAMBWIYE UKURI. NAHISE NZIVAHO KUKO NASANZE NTAKWIYE GUKORA NSHYIRA BRALIRWA CYANGWA ABANDI BENGA B’INZOGA.

Bien yanditse ku itariki ya: 20-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka