Ikirezi Annaïs Déborah, undi munyempano ubikomora kuri Sentore Athanase

Ikirezi Annaïs Déborah ni umwana w’umuhanzi Massamba Intore, umwe mu bahanzi baririmba injyana gakondo, akagira ijwi rinyura benshi. Massamba Intore akomora inganzo kuri Se umubyara ari we Sentore Athanase, wabaye umukirigitananga w’icyogere.

Ikirezi Annaïs Déborah ni umukobwa wa Massamba Intore
Ikirezi Annaïs Déborah ni umukobwa wa Massamba Intore

Uretse Massamba, inganzo y’umusaza Sentore yarakuze igera no mu buzukuru be barimo Jules Sentore, King Bayo na Ruti.

Umurage wa Sentore Athanase wageze no ku wundi mwuzukuru we, uyu akaba umukobwa wa Massamba Intore, witwa Ikirezi Annaïs Déborah.

Ikirezi Déborah ufite imyaka 22 y’amavuko, asanzwe atuye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada, uwo mukobwa na we akaba afite impano yo kuririmba.

Impano y’uwo mukobwa ukiri muto yashimangiwe n’irushanwa yagiyemo rya Ottawa Idol umwaka wa 2017. Iryo rikaba ari irushanwa rihuza abanyempano mu kuririmba muri Canada.

Nubwo ari umunyempano mu kuririmba ndetse ijwi rye rikaba rinyura benshi mu bamuzi, uwo mukobwa ntarasohora indirimbo ye ku giti cye.

Gusa yasubiyemo indirimbo Hallelujah ya Alexandra Burke, ibyitwa ‘Cover’ mu Cyongereza. Iyo ndirimbo iri kuri Youtube mu buryo bw’amashusho ndetse na Deborah agaragaramo.

Uwo mukobwa kandi yagiye afasha abahanzi batandukanye mu miririmbire, ibizwi nka ‘backing’ mu Cyongereza. Abo abahanzi barimo itsinda rya Sauti Sol, The Ben ndetse n’abandi bahanzi bakomeye bagiye bakorera ibitaramo muri Canada.

Deborah aherutse gutegura igitaramo cye cya mbere, cyabereye muri Canada tariki 17 Ugushyingo 2018. Icyo gitaramo kandi Massamba Intore yarakitabiriye ndetse aranaririmba mu rwego rwo gushyigikira umukobwa we.

Ikirezi Annaïs Déborah na Se Massamba Intore mu gitaramo
Ikirezi Annaïs Déborah na Se Massamba Intore mu gitaramo

Avuga kuri icyo gitaramo, Massamba yagize ati “Ni ishema ryinshi, kubona umwana wanjye aririmba, ni ibintu bisa neza cyane. Ni umwana ufite ubuhanga ariko utarigeze afata igihe ngo yiyerekane. Kumushyigikira ntako bisa.”

Yakomeje avuga ko ku myaka uwo mukobwa we agezemo yatangiye kugaragaza imbaduko mu muziki, ari nayo nawe yarimo ubwo yambariraga gutabara, akajya ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, bityo ngo ni ibintu bihura kandi bimunezeza.

Igitaramo Deborah yahuriyemo n’umubyeyi we, yari yakise “Ikirezi live the Genesis.” Icyo gitaramo cyabereye ahitwa St. Joseph’s Parish Ottawa, Ontario, muri Canada, cyitabirwa n’abantu barenga 500. Abakitabiriye bemeza ko banyuzwe n’umuziki w’umwimerere wo mu bwoko bwa R&B Soul, Reggea ndetse n’injyana n’umudiho gakondo.

Igitaramo Ikirezi Deborah yateguye cyaritabiriwe cyane
Igitaramo Ikirezi Deborah yateguye cyaritabiriwe cyane

Nyuma y’icyo gitaramo Ikirezi yatangaje ko agiye gusohora indirimbo eshatu ndetse ngo hari n’iyo azakorana n’umubyeyi we Massamba mbere y’uko ava muri Canada.

Umva indirimbo Hallelujah ya Alexandra Burke, Ikirezi Deborah yasubiyemo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka