Jimmy Mulisa wari usanzwe ari umutoza wungirije muri APR Fc, yongeye kugirirwa icyizere cyo kuba umutoza mukuru, nyuma y’aho n’ubundi yari yarasimbuwe kuri uwo mwanya na Ljubomir Petrović muri Shampiona ishize.

Jimmy Mulisa yongeye kugirwa umutoza mukuru wa APR Fc
Uyu mutoza Ljubomir Petrović kuri iki cyumweru nibwo yari yandikiye ikipe ya APR Fc ayimenyesha ko ahagaritse akazi ko gutoza nyuma yo kubisabwa n’abaganga kubera indwara y’umutima.
Jimmy Mulisa wagizwe umutoza mukuru azaba yungirijwe na Didier Bizimana wari usanzwe akora nk’umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, ndetse na Radanavic Miodrag na we wari usanzwe yungirije Petrovic
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|