Asaga miliyari 7.5Frw agiye gushorwa mu mishinga iteza imbere abaturage

Umushinga wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ugamije kuzamura iterambere ry’ubukungu (LED) mu baturage bafite imishinga iciriritse ugiye kongeramo miliyari 7.5Frw mu myaka 6 iri imbere.

Minisitiri Shyaka yerekwa bimwe mu bikorwa by'abaturage batewe inkunga na LED
Minisitiri Shyaka yerekwa bimwe mu bikorwa by’abaturage batewe inkunga na LED

Byatangarijwe mu nama yahuje Minisiteri y’Ubutetsi bw’igihugu (MINALOC), Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzengo z’ibanze (LODA) n’abafatanyabikorwa b’ibyo bigo kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2018.

Iyo nama ikaba yari igamije kureba ibyo uwo mushinga wagezeho mu myaka ibiri umaze ndetse n’ibigiye gukorwa mu gihe kiri imbere.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, avuga ko impamvu y’uwo mushinga ari uko abaturage ukorana na bo bagaragaza impinduka aho batuye.

Agira ati “Ikigamijwe ni uko umushinga LED ufasha amakoperative cyangwa abaturage bafite ubushobozi bw’ifatizo mu gukora imishinga ariko bafite intege nke. Iyi nama rero iradufasha kureba intambwe bigezeho n’uko twakongera imbaraga mu kubatera ingabo mu bitugu kugira ngo bazane impinduka aho batuye kuko ziba ari n’impinduka z’igihugu”.

Minisitiri Shyaka avuga ko uwo mushinga ugamije ko abaturage bagaragaza impinduka aho batuye
Minisitiri Shyaka avuga ko uwo mushinga ugamije ko abaturage bagaragaza impinduka aho batuye

Yakomeje avuga ko igishimishije ari uko abatangiye gukorana n’uwo mushinga bagaragaza ko barimo kwiteza imbere kandi berekeje amaso no ku masoko yo hanze.

Mudaheranwa Pacifique, umuyobozi mukuru wa kompanyi ‘Inyamamare Ltd’ yo muri Gisagara ikora inzoga n’umutobe bikomoka ku bitoki, ahamya ko inkunga bahawe ya miliyoni 27Frw yagize akamaro kanini.

Ati “Twabashije kwagura ibikorwa kuko twaguze izindi mashini n’ibitariro bituma twongera n’umubare w’abakozi bava kuri 50 none bageze kuri 245. Ibyo byatumye tuva ku gucuruza amakaziye 60 tugera ku makaziye 1000 ku munsi atanga inyungu ya miliyoni imwe, icyo kigega cyaradufashije cyane.”

Yongeraho ko bafite gahunda yo gukomeza kwagura uruganda kuko kugeza ubu ngo batarabasha guhaza isoko bafite, kuko bakigurishiriza mu Majyepfo gusa.

Kompanyi Inyamamare yatewe inkunga none ngo yunguka miliyoni buri munsi
Kompanyi Inyamamare yatewe inkunga none ngo yunguka miliyoni buri munsi

Sibomana Said ushinzwe igenamigambi ry’inzego z’ibanze, avuga ko kuva uyo mushinga wo gufasha abaturage watangira, imirimo ihangwa yiyongereye cyane.

Ati “Tugitangira, mu turere dukoreramo hari imirimo isaga gato ibihumbi bitatu ariko ubu abaturage bihangiye ibirimo 5000. Byatewe n’uko bungutse ibitekerezo bishya, nk’abatunganya ubuki bongeyeho kubupfunyika bigezweho, abandi bakora za yawurute batarazikoraga n’ibindi ndetse batangira no kubicuruza hanze y’u Rwanda”.

Ikindi cyari kigamijwe ngo kwari ukongerera abaturage ubumenyi mu gucunga imishinga kugira ngo batazajya bakora bahomba.

Kugeza ubu uyo mushinga ukorera mu turere twa Rutsiro, Gakenke, Gisagara na Nyagatare kuko ngo hagaragaye abantu benshi bafite ubukene bukabije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka