Inkundura y’abashoramari mu nkiko bapfa ivuriro

Isaac Bizumuremyi nyiri Lex Chambers Ltd, ikigo cyunganira abantu mu mategeko cyajyanye n’umuganga Dr. Flocerfida Pineda mu nkiko bapfa ivuriro "Pineda Dental Clinic".

Ivuriro Pineda risanzwe rivura indwara zitandukanye
Ivuriro Pineda risanzwe rivura indwara zitandukanye

Ibibazo byatangiye mu myaka ibiri ishize ubwo bombi basanzwe basengera mu rusengero rumwe, bagiranye amasezerano y’uko Bizimana azagenda yishyura gahoro gahoro ivuriro Pineda kugeza aryegukanye.

Igiciro bari bemeranyije ko kizishyurwa mu byiciro bitatu bahereye ku bihumbi 30 by’amadolari ya Amerika (asaga miliyoni 27Frw). Ayo Bizumuremyi yahise ayishyura, akongera akishyura andi ibihumbi 13 by’amadolari ku nguzanyo ya banki naho andi ibihumbi 13 akazayishyura nyuma.

Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ugushyingo 2018, ubwo urubanza rwabo watangizwaga, Bizumuremyi yabwiye urukiko rw’ubucuruzi ko yari yemeranyijwe na Dr Pineda ko azaka inguzanyo ariko igihe bemeranyijwe cyarenga atarayibona bakumvikana ubundi buryo bushya bwo kuzamwishyura.

Nk’uko bari babyemeranyijwe koko igihe cyo kwishyura igice cya kabiri cy’amafaranga yamugombaga cyageze atarabona inguzanyo ariko ngo abimenyesha Dr Pineda.

Kutabona inguzanyo ngo byatewe n’uko ivuriro Lex chambers ritari ryujuje ibyangombwa biryemerera guhabwa inguzanyo, kuko ari ryo Bizimana yakoresheje mu kuyaka.

Umunyamategeko wunganira Bizimana yavuze ko amakosa ari aya ba nyirivuriro akifuza ko basubizwa amafaranga batanze mbere.

Yagize ati "Iyo iryo vuriro riza kuba ryujuje ibisabwa umukiriya wanjye yari kubasha kwishyura amafaranga yari asigaye. Ku bw’ibyo turasaba gusubizwa amafaranga ibihumbi 30 by’amadolari twatanze kandi hakiyongeraho n’inyungu ya 2% y’imyaka ibiri ayamaranye."

Umunyamategeko wa Dr Pineda, Kayijuka Ngabo, nawe yasabye ko ahubwo umukiriya we yakwishyurwa impozamarira ya miliyoni 18Frw. Avuga Dr Pineda ntako atagize ngo agabanye igiciro cyo kugurisha ariko undi bikamunanira kubahiriza ibyemeranyijweho.

Ngabo yabwiye urukiko ko umunyamategeko wa Lex chambers yasabye banki eshatu n’ibigo bitanu by’ubwishingizi guhagarika ibikorwa byabo mu ivuriro Pineda, bibatera igihombo kinini ndetse byangiza n’isura yaryo.

Ibyo yabisabiye miliyoni 10Frw kubera igihombo byateye, anasaba na miliyoni 5Frw kubera uburyo isura yaryo yangijwe mu rusengero basengeramo. Pineda kandi yasabye impozamarira ya miliyoni 3Frw.

Urukiko ruzongera guterana tariki 26 Ugushyingo 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka