Rusizi: Isuku nke yo mu Kanwa yatumye bibasirwa n’uburwayi bw’amenyo

Ku bufatanye n’inzobere z’abaganga baturuka mu Buhinde, uruganda rwa CIMERWA rukora sima rwatangije gahunda yo gusuzuma no gutanga inama ku ndwara y’amenyo ku baturage baturiye uru ruganda.

Inzobere mu gusuzuma abarwaye amenyo bari gufasha abaturage baturiye uruganda rwa CIMERWA
Inzobere mu gusuzuma abarwaye amenyo bari gufasha abaturage baturiye uruganda rwa CIMERWA

Bamwe mu baturiye uru ruganda ruherereye mu Karere ka Rusizi, basuzumwe bavuga ko basanze umubare munini ufite uburwayi bw’amenyo, bagasaba abaganga babasuzumye ko babamenyera ikibitera bakakirinda.

Serubabaza Eliyazari ati” Igitera ubu burwayi bwamenyo ntitukizi keretse muganga abidusobanuriye. Ujya kumva ukumva birizanye amenyo akavungagurika cyangwa se agacukuka.”

Bashimira CIMERWA yabazaniye izi nzobere zibagira inama ku burwayi bw’amenyo kuko nibura nyuma yo kumenya uko barwaye ngo birabaha uburyo bwo kwivuza no gufata ingamba zo kwirinda ubu burwayi.

Nyirangirimana Marina ati” Icyo bimfashije nuko menye uko uburwayi buhagaze nkamenya nuko ngomba no kwivuza ndetse n’uburyo ngomba kwitwararika kugira ngo ntazongera kurwara.”

Umurwayi bari gusanga arwaye amenyo byoroheje bari kumwohereza ku ivuriro rimwegereye, abo basanze bikabije bakagirwa inama yo kujya i Kigali mu bitaro by’izi nzobere bya WIWO Specialized Hospital.

Mubibasiwe n'indwara zamenyo harimo n'abana bato
Mubibasiwe n’indwara zamenyo harimo n’abana bato

Nduwayo Fidele ukuriye ishami ryo kumenyekanisha ibikorwa muri ibi bitaro avuga ko bene abo bashobora koroherezwa, bakavurwa ku giciro gito.

Ati”Ubundi indwara z’amenyo akenshi ziterwa n’umwanda wo mu kanywa, bushobora guterwa no kudakoresha uburoso mu gihe ukora isuku y’amenyo cyangwa guhora ukoresha uburoso bushaje.

Abo twasuzumye tubohereza ku bitaro bibegereye bakavurwa ku buntu kandi iyo badusanze ku bitaro byacu i kigali tubatangira 50% mu mafaranga batanga yo kwivuza.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Euphrem agira inama abatuye aka karere kugirira amenyo yabo isuku, kugira ngo bakomeze imirimo yo kwiteza imbere bafite ubuzima buzira umuze.

Ati” Abanyarwanda ba hano Rusizi nabo bafite ikibazo cy’amenyo. Wabonye umubare w’abantu baje kwisuzumisha uko bangana sibake ariko icyo twabwira abaturage ni uko bagomba kugira isuku y’amenyo iyo ubabara ahariho hose ku mubiri birumvikana ko binagira ingaruka ku musaruro umuntu agomba gutanga.”

Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye na CIMERWA
Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye na CIMERWA

Mu minsi 2 izi nzobere zizamara muri aka karere, barateganya gusuzuma abantu hagati ya 200 na 300 ari na ko bakomeza ubukangurambaga n’inama ku isuku y’amenyo.

Abaturage bagirwa inama yo gusukura amenyo nibura nyuma ya buri gihe bamaze gufata amafunguro kandi bakabikora mu buryo buhoraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka