Ishyaka ryo kurandura imirire mibi, ryabateye kwiyubakira ikigo Mbonezamikurire

Abaturage bo mu kagari ka Murandi mu Murenge wa Remera, Akarere ka Musanze, biyemeje kwishyira hamwe kugira ngo bahangane n’ibibazo by’imirire n’igwingira ry’abana, maze biyemeza kwiyubakira ikigo mbonezamikurire y’abana bato Early Childhood Development (ECD).

Abana batangiye kwitabwaho muri iki kigo
Abana batangiye kwitabwaho muri iki kigo

Abo baturage, bishyize hamwe mu matsinda, bakajya bakusanya 1.000Frw batanze mu byiciro bitatu, bayongeranya n’ayo bahawe muri gahunda y’Ubudehe yose hamwe agera kuri miliyoni 1,5Frw, bituma babasha kwizamurira inyubako y’ikigo mbonezamikurire y’abana bato (ECD-Murandi).

Muhawenimana Jacqueline, umwe mu babyeyi bafite abana muri iki kigo, avuga ko cyabaruhuye impungenge bahoranaga zo kutagira aho basiga abana, ku buryo bamwe byabaviragamo kugira ikibazo cy’imirire mibi.

Yagize ati "Twahoranaga impungenge z’abana bacu kubera kutagira aho tubasiga tugiye mu mirimo, ku buryo birirwaga bandagaye ku mihanda, bigatera ingaruka zirimo n’imirire mibi kubera kutagira uwo kubitaho, none ubu bitaweho."

Hari n’abandi bahamya ko uretse kuba iki kigo gifitiye abana akamaro, kinafatiye runini ababyeyi batwite n’abonsa kuko bahurira mu matsinda bakaganirizwa ku buryo bwo gutegura indyo yuzuye mu ngo zabo, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’igwingira mu bana bato.

Uyu we yitwa Muhawenimana Jacqueline umwe mu bafite abana mur'icyo kigo
Uyu we yitwa Muhawenimana Jacqueline umwe mu bafite abana mur’icyo kigo

Ikigo mbonezamikurire cya Murandi gihuriramo abana 99, aho batozwa ibintu binyuranye bijyanye n’ikigero cy’imyaka barimo binyuze mu nkingi zirebana n’imirire iboneye; ubuzima bushingiye ku isuku n’isukura; uburere buboneye n’imyigire, bigashingira ku kubakangura mu bwenge hakiri kare.

Mu mirenge itanu yo mu karere ka Musanze n’uwa Remera urimo, iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa n’umuryango nyarwanda utari uwa leta witwa FXB ku bufatanye na Global communities iterwa inkunga n’ikigega cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID/PEPFAR), mu mushinga witwa USAID Twiyubake.

Mwumvaneza Alain umuhuzabikorwa w’uyu mushinga mu karere ka Musanze yahamagariye ababyeyi kwita ku buzima bw’umwana kuva agisamwa.

Ati "Hari serivisi nyinshi zikorerwa umwana kuva agisamwa, n’igihe avutse akitabwaho, kubashyira mu bigo nk’ibi kugira ngo bazihabwe, ni imwe mu nkingi ya mwamba mu kubarinda ikibazo cy’igwingira n’izindi ngaruka ziterwa n’imirire mibi."

Igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ikigo cya ECD-Murandi cyabaye ku wa gatatu tariki ya 21 Ugushyingo 2018, gihuzwa no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki n’umunsi wahariwe kugira ubwiherero.

Mwumvaneza Alain umuhuzabikorwa wa FXB
Mwumvaneza Alain umuhuzabikorwa wa FXB

Ahereye ku ruhare runini ibi bikorwa bikomatanyije, bifite mu buzima bwa buri munsi bw’umwana kuva agisamwa, Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubuzima mu karere ka Musanze Nsabiyera Emile yahamagariye abaturage kubigira ibyabo.

Mu karere ka Musanze harabarurwa ibigo mbonezamikurire biri ku rwego nk’urw’icya Murandi, bigera kuri 16 mu mirenge itanu umushinga USAID Twiyubake ukoreramo. Hari n’ibindi biri ku rwego rw’ingo bigera ku 140 byashyizweho n’abaturage, nyuma yo gushishikarizwa kujya mu matsinda yo kurwanya ikibazo cy’igwingira mu bana bato.

Ibarura riheruka gukorwa mu mwaka wa 2015, ryagaragaje ko abana bangana na 38% bari bafite ikibazo cy’igwingira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka