Ibyo bikoresho bifite agaciro ka miliyoni 6Frw bigizwe n’ibigega 10 ndetse n’imashini 10 zikurura amazi, byahawe amatsinda 20 agizwe n’abahinzi bagera kuri 600.
Ibyo bikoresho babihawe mu rwego rwo kugira ngo bijye bibafasha mu kwita ku myaka yabo mu gihe cy’izuba, bityo ubuhinzi bwabo butange umusaruro.
Seunghoon Woo uhagarariye uwo mushinga, yabwiye Kigali Today ko ubwo yaganiraga n’abo bahinzi bamugejejeho ibibazo bafite byo kumisha imyaka, bituma uwo mushinga wiyemeza kubaha ibikoresho bazifashisha buhira imyaka yabo mu gihe cy’impeshyi.
Abahinzi basabwe gufata neza ibyo bikoresho,uwo muryango nawo ukazajya ugenzura uko bikoreshwa. Uteganya kandi guha abandi baturage bagera ku 1200 ibindi bikoresho bakurikije aho bikenewe, cyane cyane nk’amatsinda y’abahinzi bahinga mu bishanga n’ahandi hatandukanye hatanga umusaruro.
Kiniga Marcel uhagarariye itsinda “Twitezimbere” yavuze ko ibikoresho bahawe bigiye kubafasha kongera umusaruro bakuragamo ndetse bikanongera n’uwi gishanga cya Mpombori begeranye.
Abo baturage bavuga ko igihembwe cy’ihinga cyatangiye muri Nzeri kikazarangira muri Gashyantare 2019, cyabateje igihombo gikabije, ariko ubu bakaba bizeye kuzabona nibura umusaruro, ku buryo toni umunani za Soya bahinga kuri hegitari 22 zizabyara toni cumi n’esheshatu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|