Huye: Akarere ka Huye kahagurukiye gufasha abagore kuva mu buzunguzayi

Kuzerereza ibicuruzwa mu mujyi, ibyo bita "ubuzunguzayi" byaba biri mu nzira yo gucika i Huye, kuko 50 mu babukora bagiye guhabwa igishoro n’aho gukorera.

Abazunguzayi b'i Huye babumbiwe mu matsinda abiri yo kubitsa no kugurizanya azanyuzwamo inkunga basezeranyijwe
Abazunguzayi b’i Huye babumbiwe mu matsinda abiri yo kubitsa no kugurizanya azanyuzwamo inkunga basezeranyijwe

Icyo gishoro kizava muri miliyoni esheshatu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda imwe mu masosiyete y’itumanaho mu Rwanda yatanze nk’inkunga ku bagore bafite ubushake bwo kwikura mu bukene.

Inama y’igihugu y’abagore (CNF) ni yo yasabye iyo nkunga, kubera ko abakora uwo murimo w’ubuzunguzayi i Huye usanga ari abagore, bavuga ko bakora ubwo bucuruzi butemewe kubera kubura igishoro cyo gukodesha aho bakorera.

Murekatete Alphonsine, Umunyamabanga w’inama y’igihugu y’abagore mu Rwanda, agira ati “Habayeho gutekereza ku buryo aba bagore bakora ubucuruzi buboneye, twe nka CNF tubashakira inkunga yo kwiteza imbere, binyujijwe mu buryo bufatika.”

Aya mafaranga bazayafata nk’inguzanyo inyujijwe mu matsinda abiri yo kubitsa no kugurizanya abo bagore bibumbiyemo, hanyuma bazajye bishyura itsinda ku nyungu ya 1% mu gihe cy’amezi atatu.

Kubera ko nta muntu wavuga ko akeneye ayo mafaranga kurusha abandi, abo bagore bemeranijwe ko buri wese azafata ibihumbi 50 ku ikubitiro, hanyuma uzaba yarishyuye mu gihe cy’amezi atatu akagurizwa andi ibihumbi 50.

Kubera kandi ko ayo mafaranga atari menshi ugereranije n’ibikenewe kugira ngo batangire, nk’uko babyivugira, umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, Kamana André , yabasabye kuzakorera hamwe, anabasezeranya ko akarere kazabarihira ibibanza mu gihe cy’amezi atatu abanza.

Yanabasabye kutagaya ingano y’icyo gishoro kuko ngo “amafaranga uko angana kose ntacyo yakumarira udafite icyo uyakoresha wizeho neza.

Ati” Burya amafaranga si yo abanza, ahubwo igitekerezo.”

Nubwo abo bagore bumvaga amafaranga yabakura mu muhanda arenze kure biriya bihumbi 50 bemerewe, hari abatangiye kwiruhutsa kuko ngo kwirirwa bakwepana n’abashinzwe umutekano n’abana mu mugongo, ngo byari bimaze kubarambira.

Uwitwa Nyiramana Claudine ati “Ubuzunguzayi nabutangiye mfite imyaka 18, nkiri umukobwa. Ubu mfite 31. Aho bigeze uwampa igishoro nakwicara hasi ngakora, kuko kwirukankanwa n’abashinzwe umutekano, ntwite cyangwa mpetse umwana numva ntakibishoboye.”

Nyiramana avuga ko hari n’igihe yigeze guhungana ibicuruzwa atwite, yitura hasi, ku bw’amahirwe ntiyagira ikibazo we ubwe ndetse n’umwana yari atwite .

Biteganijwe ko abo bagore bafashijwe ku ikubitiro nibabyitwaramo neza, na bagenzi babo basigaye mu muhanda bazafashwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka