Kabgayi: Polisi yahaye amafaranga abakomerekeye mu mpanuka iheruka
Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yasuye inashyikiriza ingemu abarwayi bazize impanuka zo mu muhanda, mu bitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga.
- Abarwayi ngo ntibari biteze ko Polisi yabasura ikanabaha amafaranga
Buri murwayi yahawe amafaranga ibihumbi 72Frw nk’ingemu Polisi yamugeneye kubera imanuka kuko imiti gusa itatunga umurwayi, kandi ngo abakoze imanuka bakenera ibintu byinshi byo kubitaho.
Polisi igaragaza ko yabikoze mu rwego rw’ibikorwa byayo byahariwe umutekano wo mu muhanda, kugira ngo igeze ku barwayi bazize impanuka, ubutumwa bwo kubihanganisha no kubashishikariza gukoresha neza umuhanda igihe bazaba basubiyemu miryango yabo.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ACP Kajeguhakwa Jean Claude avuga ko impanuka mu muhanda zikunze kwibasira abakoresha amaguru kubera kutamenya amategeko yo y’umuhanda, uburangare no kudasoma ibyapa byo ku mihanda.
Naho abatwara ibinyabiziga ngo bakora impanuka kubera umuvuduko no kutoroherana mu mihanda mu gihe cy’ibisikana ry’ibinyabiziga bigatuma impanuka ku mihanda ziyongera.
- ACP Kajeguhakwa areba ibikomere umwa mu bakoze impanuka afite
Cyakora ngo n’ubwo bimeze bityo Polisi y’igihugu yahisemo no kujya isura abakoze impanuka kugira ngo ibahumurize kandi ibashishikarize kurwanya amakosa yatuma abakoresha umuhanda bahura n’impanuka.
Agira ati “Twahisemo kwegera abkoresha umuhanda ariko twanasanze nka Polisi y’igihugu kwegera n’abarwayi bo mu bitaro ngo turebe uko barwaye, uko babaye kandi tukanabazanira ifunguro kugira ngo barifatanye n’imiti bahabwa na muganga kuko imiti ntifasha yonyine”.
Uhagarariye umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi agaragaza ko kuba Polisi isura abagizweho ingaruka n’impanuka zo mu muhanda bizatuma ibyo batakazaga ku barwayi kubera impanuka bikoreshwa ibindi kandi uko zigabanuka abaturage barusheho kwiteza imbere.
Mbarushimana Barnabé wavunitse amaguru, avuga ko yaririho asunika igare rye, akaza kugongwa n’imodoka avuga ko kuba Polisi ibasura bivuze ko n’ibindi bagenerwa n’amategeko kubera impanuka bizagenda neza ariko koari n’izomo kokoku bakoresha umuhanda.
Niyitegeka Anastasie wavunitse amaguru kubera impanuka y’imodoka ebyiri zagonganye avuga ko byatewe n’uko abashoferi bombi batabashije kumvikana ku ibisikana ry’ibinyabizi bari batwaye.
Ati “Birakwiye ko rwose abatwaye ibinyabiziga bumva ko batwaye abantu, bakitonda kugira ngo babageze aho bagiye amahoro,nkanjye mbona imodoka twari mo itarabashije kumvikana n’iyatugonze none maze ibyumweru bibiri mu bitaro.
“Polisi ni iyo gushimirwa kuko na twe yatwibutse ikanatugemurira, biratuma n’impanuro iduha zitugaragariza ko batuzirikana koko usibye kuturaruza gusa aho tuba twaguye”.
- Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko imiti yonyine idahagije ku murwayi wakoze impanuka
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Betarice avuga ko impanuka zo mu muhanda zimunga ubukungu bw’abaturage kandi ko uburangare no kutita ku ikoreshwa neza ry’umuhandabiza ku mwanya wa mbere mu guteza impanuka.
Avuga ko ku bufatanye na Polisi abayobozi bazakomeza gushishikariza abaturage kurwanya impanuka.
Mu mezi atandatu ashize Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ibarura impanuka zo mu muhanda 316, zahitanye abagera kuri 66, naho abasaga 200 barakomereka.
Kubera ubukangurambaga n’ubushishozimu kurwanya impanuka, ngo zigenda zigabanuka ugereranyije na mbere.
Polisi ikaba ivuga ko izakomeza kwigisha no gukangurira abantu kwirinda impanuka atari muri iki cyumweru gusa ahubwo no mu yindi minsi.
- Polisi yanashyikirije ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabgayi ibihumbi 500Frw byagabanyijwe abantu barindwi bakoze impanuka
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|