Minisiteri y’uburezi irateganya gushyiraho ingengabihe nshya

Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) irateganya gushyiraho ingengabihe nshya ishobora kurohereza abanyeshuri mu myigire yabo ndetse ngo ikanazamura ireme ry’uburezi muri rusange .

Abanyeshuri bagiye guhindurirwa ingengabihe
Abanyeshuri bagiye guhindurirwa ingengabihe

Muri iyo ngengabihe nshya , biteganijwe ko umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye uzajya utangira mu kwezi kwa Nzeri ugasoza mu kwezi kwa Kamena k’umwaka ukurikiyeho.

Umwaka w’amashuri uzajya ugira ibihembwe bitatu, icya mbere kikazajya gitangira muri Nzeri kirangire mu kwezi k’Ukugushyingo,icya kabiri gitangire muri Mutarama kirangire muri Werurwe umwaka ukurikiyeho, icya gatatu kizajya gitangira hagati mu kwezi kwa Mata kirangire muri Kamena.

Iyo ngengabihe nshya izaba isimbuye isanzweho, aho umwaka w’amashuri utangira muri Mutarama ugasoza mu Gushyingo muri uwo mwaka nyine.

Dr. Isaac Munyakazi, umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, yabwiye Kigali Today ko umushinga wo gutangiza iyo ngengabihe nshya bakiwigaho neza.

Yagize ati “Ntituranoza iby’iyo mpinduka neza ngo tubone kubigeza mu nama y’Abaminisitiri, nibimara kwemezwa muzabimenyeshwa .

Abantu banyuranye bakurikirana iby’uburezi mu Rwanda, bakomeje gusaba ko ingengabihe y’umwaka w’amashuri ikoreshwa muri iki gihe, yahinduka.

Mu nama y’Umushyikirano iheruka, Musenyeri Sereveriyani Nzakamwita, uyobora Diyoseze ya Byumba, yasabye ko umwaka w’amashuri wajya utangira muri Nzeri ukarangira muri Kamena nk’uko byahoze mu myaka 14 ishize.

Nzakamwita yagize ati : “ Usanga bigora abana kwiga mu mpeshyi , kuko kuva muri Kamena kugeza muri Kanama n’igihe kirangwa n’izuba ryinshi cyane.”

Musenyeri Filipo Rukamba, Umuvugizi wa Kiliziya Gatulika yagarutse kuri icyo cyifuzo muri Kamena uyu mwaka.

Yagize ati :“Turashaka kongera gusaba ko ingengabihe y’umwaka w’amashuri yahinduka kuko ikoreshwa ubu, igora abana ndetse n’ababyeyi. Kwiga mu mpeshyi bijyana n’ibindi bibazo kandi bikomeye.

Zawadi Innocent,Umuyobozi w’ishuri ryitwa “Bright Academy” yabwiye Kigali Today ko ingengabihe nshya izafasha abanyeshuri cyane, kuko bazajya babona umwanya uhagije wo kuruhuka.

Mutangana Janvier ,umubyeyi ufite abana babiri, na we yemeza ko ingengabihe nshya izorohereza abana , kuko kwiga mu mpeshyi ari ibintu bigoye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

twishimiye amakuru mutu gezaho muzatubarize igihe exam zizasohokera

NSENGIYUMVA VICENT yanditse ku itariki ya: 5-12-2018  →  Musubize

Ikindi batagomba kwibagirwa n’uko bareba uko bahindura ingengabihe y’amasomo(starting & ending) primary kuva saa moya kugera saa kuminimwe z’umugoroba kuko?

Icyubuzima yanditse ku itariki ya: 26-11-2018  →  Musubize

IAbanyarwanda baciye umugani bati: Iyo isari yasumbye isesemi, umugabo asubira ku cyo yanze; kandi ngo ubugabo butagaruka bubyara ububwa. Mbe Bumva wumvise????

Kamenyero yanditse ku itariki ya: 23-11-2018  →  Musubize

Nshuti, iyo migani nta kinini ifasha rwose uretse gukomeretsa gusa! Isi ntabwo ari static! Igenda ihinduka kandi turasabwa kujyana nayo!

Ruhogo yanditse ku itariki ya: 25-11-2018  →  Musubize

komugaruye ibyakera se mwarimwarabipingiye iki abakera bari abahanga cyane byose bizagaruka

nsabimana yanditse ku itariki ya: 23-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka