Uwari ushinzwe ibizamini bya Leta ku Kigo cya Kagugu arahagaritswe
Minisitiri w’uburezi Dr Eugene Mutimura ubwo yageraga ku ishuri ry’imyuga rya Kagugu (Ecole technique SOS) aho yatangirije ibizamini ngiro bisoza amashuri yisumbuye kuri uyu wa kabiri, yahise ahagarika Mbonabucya Gerard wari ukuriye ibizami kuri centre ya SOS Kagugu.
Ibi byatewe n’uko Minisitiri Mutimura yasanze abanyeshuri bakora ikizamini kimwe bagiye babicaranya ku buryo byari gutera bamwe gushaka gukoperana.
Minisitiri Mutimura kandi yahise yirukana abagenzuzi b’ibizamini batatu bari mu ishuri bagenzura imikorere y’ibizamini ariko batambaye amakarita agaragaza ibyo bashinzwe, ibintu ubusanzwe bitemewe mu kazi.
Yaboneyeho gusaba abahagarariye ibizami bya Leta ku bigo bitandukanye biri gukorerwaho, kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma abanyeshuri basarura aho batabibye muri ibi bizami
Ati “Nsanze abanyeshuri babiri bafite inyigisho zimwe bicaranye. Musabye ko adakora akazi yari ashinzwe dusaba undi kugakora. Ntabwo tumwirukanye ariko tumusabye ko yajya ku ruhande abandi bagakora ako kazi kuko ntiyagakoraga neza”
Yakomeje agira ati" Turasaba abashinzwe ibizami gukurikira neza bakareba niba abana bicaranye badakora ibizami bimwe, ndetse no mu byumba bakoreramo hakaba harimo umwanya uhagije, metero eshatu cyangwa ebyiri n’igice hagati y’umwana n’undi kuko ikibazo si umwanya n’intebe zirahari”
Bisengimana Bosco wari wungirije umuyobozi w’ibizami kuri iyi centre niwe wahise uhabwa inshingano zo kuyobora ibizamini, nyuma yo guhagarika mu nshingano uwari ubishinzwe.
Mu myaka yashize mu karere ka Gasabo hagiye hagaragara ibigo birimo abanyeshuri bakopeye, ahandi bagatanga ibizami bitari byo mbere y’uko bikorwa.
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Languida Nyirabahire, yavuze ko kuri iyi nshuro ibyo byose byagenzuwe ku buryo nta mpungenge zikwiye kubaho. Yavuze ko kuba hagaragaye abanyeshuri bari bicaranye byatewe no kwibeshya ku buryo n’aho byagaragaye byahise bikosorwa.
Abanyeshuri bakoreye kuri centre ya SOS Kagugu ni 153 bavuye mu bigo bitatu: Ecole technique SOS, World Vision Secondary School, na APAETA.
Ni abanyeshuri biga mu mashami atandukanye nka amashanyarazi, icungamari, computer Sciences, electronics, n’ishami rya electronics and telecommunications.
Minisitiri muri @Rwanda_Edu Dr Eugene Mutimura atangiza ibizamini bya Practices bisoza amashuri yisumbuye, yahise ahagarika Mbonabucya Gerard wari ukuriye ibizami kuri centre ya SOS Kagugu, kuko yasanze hari abanyeshuri bakora ibizami bimwe bicajwe ku ntebe imwe. pic.twitter.com/JdIdUTvRxj
— Rutindukanamurego (@rutindukanamure) November 20, 2018
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyo rwose turabishyigikiye
Nge sishyigikiye nagato Minister. hariya bisa no kwirengangiza uburezi icyo bivuze. uburezi ni ikintu gisaba ko umuntu aba atuje, ntabwo waba umaze kwirukana Directeur wikigo imbere yabana ngo bakore batuje. Minister yitwaje icyo ari cyo yifayira kugahanga uwo muyobozi. Ariko kuki abarimu bakomeje gusuzugurwa Cyane ubu basohotse mwishuli Minister yabigisha wenyine? kuki mwalimu ariwe muntu usuzugurwa kugera naho umuntu wese uvuga ko akize avuga ati "Nahemba abarimu 5 mumwaka.ibyo byose biterwa nuko ubuyobozi bufata mwalimu kd nyamara ariwe nkingi yabyose. Nge nababaye ariko ntacyo nakora uriya ni Minister nyine. still yakosheje yagombaga kubanza gusobanuza Hanyuma agafata umwanzuro mwibanga.
Hi, Nukuri minister arigukora Kabisa, afata umwanzuro nyawo, Kuko ubundi ntitwabona quality education dushaka igihe abanyeshuri bakora ikizamini mumatsinda nkaho ari group work, kubera ariko ari CBC bikanze ari cooperation, gusa bicike burundu tuzamure competences of the learners
CBC ntago ivuze gukorera ibizamini mumatsinda ibi Minister yakoze ni sawa ndamushyigikiye kbs.
ndumva babajijijubusa bicaranye badakora ibihuye ndumva ntakibazo.