Perezida Kagame yizeye ko yaharuriye inzira nziza uzamusimbura ku buyobozi bwa AU

Perezida Paul Kagame yatangaje ko mu mwaka amaze ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yubakiye ku byo abamubanje basize akaba anizera ko uzamusimbura azakomereza ku byo nawe yakoze.

Perezida Paul Pagame, ni we uyoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU)
Perezida Paul Pagame, ni we uyoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU)

U Rwanda ni rwo rumaze umwaka ruyoboye AU, ruhagarariwe na Perezida Kagame manda ya 2018, rukazasimburwa na Misiri ihagarariwe na Abdel Fattah el-Sisi guhera muri Mutarama 2019.

Manda y’u Rwanda ku buyobozi bwa AU kandi yanahuriranye n’uko guhera muri 2016 Perezida Kagame ari we washinzwe kuyobora komisiyo ishinzwe amavugurura muri uyu muryango, aho yishimira akazi bakomeje gukora, nk’uko yabitangarije abanyamakuru, kuri iki Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018.

Yagize ati “Sinavuga ko ibyo twagezeho byose byabaye mu mwaka umwe. Twakoze uruhare rwacu kugira ngo umuyobozi uzakurikiraho nawe azashobore gukomereza ku byo twari tugezeho kandi anagere kuri byinshi birenze.”

Yabitangaje nyuma yo gusoza inama ya 11 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize AU, yari iteraniye I Addis Ababa muri Ethiopia ku kicaro cya AU.

Perezida Kagame yavuze ko hakenewe imikoranire irenze yari isanzwe ikorwa kugira ngo haba amavugurura arimo gukorwa muri AU agere ku ntego kandi agire akamaro.

Bimwe mu bjyaranze manda ya Perezida Kagame ni ugushyiraho uburyo komisiyo ishinzwe ubuyobozi bwa AU ikoresha ingengo y’imari yishatsemo, aho buri gihugu gisigaye gitanga amafaranga angana na 0.2 avuye mu bicuruzwa byinjira muri icyo gihugu.

Ikindi ni isinywa ry’amasezerano yemeza isoko rimwe ibihugu byo muri Afurika bihuriyeho ndetse no gukuraho inzitizi mu rujya n’uruza rw’abantu ku mugabane wa Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nta na rimwe African Union izagira "Ubumwe".
Ba Kadafi,Nyerere,N’krumah,Kaunda,baragerageje biranga.Aya mavugurura Kagame ashaka nimeza cyane bayashyize mu bikorwa.Ariko urabona ko ibihugu bikomeye kurusha ibindi bititabira izi Changes:South Africa,Egypt,Nigeria,Algeria,etc...
Nkuko njya mbona bandika,Ubwami bw’imana bwonyine nibwo buzazana ubumwe bw’abantu,bubanje gukuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite,Nibwo intambara,gucuranwa ibyisi,icyenewabo,amoko,etc...bizavaho burundu.

Hitimana yanditse ku itariki ya: 19-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka