Miss Iradukunda ntiyabashije gutsinda mu irushanwa rya mbere rya Miss World
Iradukunda Liliane ntiyahiriwe n’irushanwa rya mbere ryo kurimba neza no kwiyerekana mu mideli (Miss World Top Model) mu marushanwa yo gutoranya Nyampinga w’ Isi ari kubera mu mujyi wa Sanya mu gihugu cy’ Ubushinwa.
Mu birori byabaye kuri uyu wa kabiri tariki 20 Ugushyingo 2018, ku isaha ya saa 06:30 z’umugoroba i Sanya, ubwo i Kigali byari saa sita z’amanywa, Iradukunda yaserutse yambaye ikanzu y’umweru werurutse ujya gusa na kaki, yadozwe n’inzu y’imideli ya Tanga Designs y’umunyamideli Niyitanga Olivier. Yari yambaye kandi n’inkweto ndende z’ umukara.
Muri ba Nyampinga bose biyeretse akanama nkemurampaka mu makanzu adodanywe ubuhanga, ako kanama kahisemo 32 batarimo Liliane uhagarariye u Rwanda, nyuma muri abo 32 gahitamo hagendewe ku manota batanu bahize abandi mu kuberwa no gutambuka neza.
Batanu bahize abandi bakurikiranye muri ubu buryo: uwa mbere yabaye Maёva Coucke wo mu Bufaransa; uwa kabiri aba uwo mu Bushinwa; uwa gatatu aba uwo muri Senegal; uwa kane aba uwo muri Korea; naho uwa gatanu aba uwo muri Afurika y’Epfo.
Umuhanzi ukomoka muri Mexique witwa Luis Fernando Allende Arenas niwe wasusurukije ibyo birori.
Nyuma y’ iri rushanwa hazakurikiraho icyiciro cyitwa ‘Head to Head’ kigamije kureba umukobwa urusha abandi ubuhanga muri buri tsinda, nyuma abatsinze mu matsinda bagahatana hagamijwe gutoranya uhiga abandi mu buhanga.
Nyuma yo kudahirwa muri iki cyiciro, Abanyarwanda bakwitega itsinzi kuri Iradukunda mu cyiciro cy’ubuhanga.
Hagati aho gutora birakomeje ku rubuga rwa Facebook rwa Miss World ndetse no kuri application ya MobStar.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
miss courage ntucike intege tukurinyuma gsa iriyakanzu ntabwo yarimubereye pe