Ibigo by’imari iciriritse biributswa uruhare rwabyo mu guharanira ukwigira

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR), buravuga ko bikwiye kongera imbaraga no kunoza imikorere kugira ngo byinjire mu cyerekezo cyo kwigira.

Aimable Nkuranga, umuyobozi nshingwabikorwa wa AMIR avuga ko ibigo by'imari bikwiye guharanira ukwigira k'u Rwanda
Aimable Nkuranga, umuyobozi nshingwabikorwa wa AMIR avuga ko ibigo by’imari bikwiye guharanira ukwigira k’u Rwanda

Ibyo bizatuma iryo shyirahamwe rirushaho gukora ridahanze amaso abafanyabikorwa, kuko kugeza ubu ari bo bafite uruhare runini mu ngengo y’imari rikoresha, bigatuma hari serivisi zimwe zitagera ku banyamuryango uko bikwiye.

Nkuranga Aimable, Umuyobozi nshingwabikorwa wa AMIR, yabigarutseho mu Karere ka Musanze, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ibigo by’imari iciriritse, kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ugushyingo 2018.

Ihuriro ry’ibigo by’imari icirirtse riratangaza ko kuva mu myaka itandatu ishize mu ngengo y’imari ikoreshwa, ingana na 60% itangwa n’abaterankunga, bigatuma hari ibikorwa bimwe na bimwe bifitiye abanyamuryango akamaro bitagerwaho uko bikwiye.

Aimable Nkuranga mu kiganiro n'abanyamakuru
Aimable Nkuranga mu kiganiro n’abanyamakuru

Twizerimana Dorothee, umwe mu bayobora ibigo by’imari mu Karere ka Musanze, yagaragaje ko bafashe ingamba zizabafasha kwigira, harimo no kuba abahabwa inguzanyo bakwiye gufata iya mbere bakajya bishyura ku gihe.

Gusa abanyamuryango bishimiye ko hari urwego bamaze kugeraho, nyuma y’imyaka itari mike ishize hongerewe imbaraga mu gushyiraho ibigo by’imari no gukangurira Abaturarwanda kubigana.

Iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti “Imiyoborere myiza, inkingi y’iterambere mu bigo by’imari iciriritse”, yashyizweho mu rwego rwo gukangurira abakora muri ibyo bigo by’imari gutanga serivisi nziza, kwirinda ruswa no guhangana n’ikibazo cy’imikorere idahwitse ikigaragara hamwe na hamwe.

Bamwe mu bari bitabiriye igikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ibigo by'imari
Bamwe mu bari bitabiriye igikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ibigo by’imari
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka